skol
fortebet

Jay Polly yasabiwe ku Mana mu muhango wo kumukurira ikiriyo

Yanditswe: Saturday 11, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’icyumweru Jay Polly ashyinguwe, umuryango we, inshuti n’abavandimwe bamukuriye ikiriyo mu muhango wabereye aho yari atuye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.
Wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeli 2021, ubanzirizwa no kujya gushyira indabo ku mva ye ku irimbi rya Rusororo.
Nyuma yo kuva gushyira indabo ku mva ya nyakwigendera, abitabiriye uyu muhango bahuriye aho yari atuye i Kibagabaga bamusabira ku Mana.
Benshi mu bafashe ijambo muri uyu muhango, bagarutse ku mateka ya Jay (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’icyumweru Jay Polly ashyinguwe, umuryango we, inshuti n’abavandimwe bamukuriye ikiriyo mu muhango wabereye aho yari atuye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

Wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeli 2021, ubanzirizwa no kujya gushyira indabo ku mva ye ku irimbi rya Rusororo.

Nyuma yo kuva gushyira indabo ku mva ya nyakwigendera, abitabiriye uyu muhango bahuriye aho yari atuye i Kibagabaga bamusabira ku Mana.

Benshi mu bafashe ijambo muri uyu muhango, bagarutse ku mateka ya Jay Polly bamushimira ibikorwa yakoze akiri ku Isi ari nako bamusabira kuruhukira aheza.

Mukuru wa Jay Polly, Uwera Jean Maurice, ubwo yari afashe ijambo yashimiye buri muntu wabatabaye kuko byabafashije guherekeza uyu muraperi mu cyubahiro.

Uwera yahagurukije abana ba nyakwigendera buri wese amuha inyemezabwishyu y’umwaka wose ku ishuri yaturutse mu mafaranga abakunzi ba Jay Polly zakusanyije.

Ati “Umurage waha umwana muri iyi minsi, ni ukumurihira ishuri akiyungura ubumenyi, kimwe mu byo abana nk’aba bakwiye ni ukurindwa icyatuma bicuza impamvu Se adahari, mu gihe yaba yirukanywe kubera amafaranga y’ishuri. Ni yo mpamvu twahisemo gukemura iki kibazo tubishyurira umwaka wose amafaranga y’ishuri.”

Yakomeje avuga ko nubwo bishyuye umwaka wose ariko bifuza ko buri wese yakomeza kuba hafi y’umuryango wa nyakwigendera bityo abana be ntibazigere babura uburezi.

Jay Polly yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2021 afite imyaka 33.

Yamenyekanye cyane biturutse kuri Tuff Gang yabarizwagamo ariko anakora umuziki ku giti cye.

Yamamaye mu bihangano birimo ‘‘Deux Fois Deux’’, ‘‘Ndacyariho’’, ‘‘Akanyarirajisho’’, “Umupfumi uzwi”, “Ku musenyi”, “Mu gihirahiro”, “Rusumbanzika”, “Marayika”, “Umusaraba wa Joshua”, “Ikosora”, “Umwami uganje” n’izindi. Yatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 2014.

Inkuru ya Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa