Jesus Ducapel Moloko wakiniye Yanga SC yerekeje muri AS Kigali
Yanditswe: Friday 29, Aug 2025
Rutahizamu Jesus Ducapel Moloko wakiniye amakipe arimo Young SC na AS Vita Club yabaye umukinnyi wa AS Kigali, akazayifasha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26.
AS Kigali ni imwe mu makipe akomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino by’umwihariko Shampiyona y’u Rwanda, aho izatangira imikino yayo ku wa 14 Nzeri 2025, ihura n’Amagaju FC.
Mu mikino ya gicuti iheruka gukina, yasanze ifite ikibazo cya ba rutahizamu, aho kubona ibitego byari ikibazo by’umwihariko mu irushanwa ry’Inkera y’Abahizi, ari na cyo cyatumye itaryegukana.
Mu gushaka uzunganira Rudasingwa Prince na Iyabivuze Osée, AS Kigali yerekeje amaso kuri Jesus Ducapel Moloko ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, usatira anyuze mu mpande.
Mokolo w’imyaka 27 amaze gukinira amakipe atandukanye, aho yavuye muri AS Vita Club yo muri RDC mu 2021 yerekeza muri Yanga SC yo muri Tanzania, ahava ajya muri Al Sadaqa na Diyala zo muri Iraq, mbere yo kujya muri ES Mostaganem yo muri Algeria ari na yo yaherukagamo.
Jesus Ducapel Moloko agiye gukinira AS Kigali
Jesus Ducapel Moloko ashyira umukono ku masezerano ya AS Kigali
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *