skol

Joachim Low wafashije Ubudage gutwara igikombe cy’isi agiye gusezera nyuma y’imyaka 15 abutoza

Yanditswe: Tuesday 09, Mar 2021

Umudage Joachim Low wari umaze imyaka 15 atoza ikipe y’igihugu cye y’umupira w’amaguru akanayihesha igikombe cy’isi cya 2014 yamaze gutangaza ko nyuma ya Euro 2021 azegura kuri iyi mirimo.

Bwana Low yatangiye gutoza Ubudage muri 2006 ari umutoza wa 2 gusa nyuma y’igikombe cy’isi cy’uwo mwaka uwari umutoza mukuru Jurgen Klinsmann yeguye ku mirimo ye bituma uyu mugabo ukunda kwambara imyenda y’umukara ahita azamurwa.

Ku myaka ye 61,Joachim Low amaze kubaka izina muri ruhago kuko yatwaye igikombe cy’isi ndetse agenda yitwara neza mu marushanwa ya Euro atandukanye.

Nyuma yo gutanga iri tangazo,Low yavuze ko igihe asigaranye mu ikipe agiye kugikoresha neza kugira ngo azave muri iyi kipe atwaye Euro izaba mu mpeshyi.

Yagize ati “Nafashe uyu mwanzuro mbishaka,n’icyubahiro cyinshi ariko nanone ndakomeza kugira intego ikomeye yo kwitwara neza mu irushanwa rya Euro.

Ndishimye cyane kuko ni iby’agaciro kugira umwanya mu gihugu cyanjye no kuba narakoranye n’abakinnyi beza cyane ku isi mu myaka isaga 17 kandi nkagira uruhare mu iterambere ryabo.

Twagize intsinzi zishimishije ndetse tunatsindwa bibabaje ariko mbere ya byose nuko twagize ibihe byiza byinshi-bitari ugutwara igikombe cy’isi gusa muri Brazil.Nzahora nshimira DFB,yamfashije njye n’ikipe gukorera mu bihe byiza.”

Low yafashije Ubudage kuba ubwa 3 mu gikombe cy’isi inshuro 2 [2006 na 2010],abuhesha iki gikombe muri 2014 nubwo basezerewe nabi mu matsinda muri 2018.

Low yagiye afasha Ubudage kwitwara neza muri Euro bukagera muri ½ kenshi ndetse yari hafi kugitwara muri 2008 gusa atsindwa na Espagne igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.Uyu mugabo yanatwaye Confederations Cup muri 2017 atsinze Chile kuri Final igitego 1-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa