skol
fortebet

Jose Mourinho yakoze agashya ku isabukuru ye y’imyaka 60

Yanditswe: Friday 27, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho yakorewe ibirori n’abakinnyi be ku munsi w’isabukuru ye y’imyaka 60 ariko yakoze agashya aha umukinnyi umwe gusa kuri Cake.
Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa Twitter rwa AS Roma,agaragaza abakinnyi bose ba AS Roma ndetse n’abatoza bakomera amashyi Mourinho ku isabukuru ye mu rwambariro rw’ikipe.
Uyu mugabo wari wishimye,yashimiye aba bagenzi be iki gikorwa cyiza hanyuma aragenda azimya buji hanyuma akata kuri cake ahereza agace umukinnyi Lorenzo Pellegrini wenyine.
Ibi (...)

Ibi kandi ngo niko yabikoze ubushize yizihiza isabukuru y’imyaka 59 kuko yahereje uyu kapiteni we wenyine.

Igitangaje kurusha ibindi n’ukuntu yarenze abakinnyi benshi bari ku murongo harimo na Nicolo Zaniolo batari kumvikana arangije agaburira uyu Pellegrini wenyine.

Bamusabye kugira icyo atangaza nyuma yo guhabwa cake,Mourinho yagize ati "Ijambo ry’iki?reka tujye mu kazi ku cyumweru dufite umukino,tugende."

AS Roma ifite umukino ukomeye mu mpera z’iki cyumweru kuko izahura na Napoli kuri Stadio Diego Armando Maradona.

Napoli niyo ya mbere mu Butaliyani aho irusha AC Milan iyikurikiye amanota 12 kuko ifite amanota 50 mu gihe Roma ari iya 5 n’amanota 37 inganya na Lazio na Inter Milan.Zose ziri inyuma ya AC Milan ifite 38.

Mourinho yagaburiye umukinnyi umwe gusa kuri cake yahawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa