skol

Joy-Lance Mickels w’Amavubi yavunitse imbavu

Yanditswe: Monday 06, Oct 2025

featured-image

Sabah FK ikinamo rutahizamu Joy-Lance Mickels waherukaga guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ bwa mbere, yatangaje ko uyu mukinnyi yavunitse imbavu, na we yemeza ko atazitabira iyi mikino.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025 ni bwo Sabah FK yatangaje amakuru mashya ku mvune uyu mukinnyi yagiriye mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere cya Shampiyona ya Azerbaijan.

Yagize iti: “Umukinnyi wacu Joy-Lens Mikels wagize imvune mu mukino wa Karvan Yevlakh, yakorewe ibizamini byose by’ubuzima. Hagendewe ku bisubizo bya muganga, nta mvune ikomeye cyangwa ngo abe yaviramo imbere byabayeho.”

“Hagendewe ku byo twabwiwe n’abaganga, umukinnyi wacu yavunitse imbavu. Igihe Mikels azakirira kizatangazwa mu minsi iri imbere. Turamwifuriza gukira akagaruka mu kibuga vuba.”

Uyu mukinnyi yahise atambutsa ubutumwa ashimira u Rwanda rwari rwamugiriye icyizere, rukamuhamagara bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu yahoze arota mu buto bwe.

Ati: “Muryango wanjye w’Amavubi, birababaje kubasangiza ibi nyuma yo guhamagarwa bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu. Nagize imvune ikomeye mbere y’umunsi umwe ndi hafi kuza.”

“Nari nishimiye ko kuva mu bwana bwanjye ari bwo ngiye kugira ibihe, by’umwihariko kuba umwe mu bari gukina umukino wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi wa Bénin na Afurika y’Epfo. Nejejwe no kuba mwarangiriye icyizere mukampamagara, kandi nizeye ko Imana imfiteho undi mugambi.”

Uyu rutahizamu yavunitse nyuma yo kugongana n’umunyezamu wa FK Karvan Evlakh, Kamran Ibrahimov, asohorwa mu kibuga mu imbangukiragutabara ari na yo yamugejeje ku bitaro.

Abandi bakinnyi bagenzi be badafite ikibazo, biteguye kwakira Bénin tariki ya 10 Ukwakira kuri Stade Amahoro, no gusura Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa