Jules Karangwa yakomoje ku byo agiye kuvugutira umuti mu maguru mashya
Yanditswe: Wednesday 20, Aug 2025
Jules Karangwa uheruka kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League, yatangaje ko kunoza imitegurira ya Shampiyona biri mu byo azakemura mu maguru mashya.
Karangwa yahawe izi nshingano avuye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), aho yari Umujyanama mu by’Amategeko.
Jules Karangwa yatangaje ko mu byo azakemura mu maguru mashya, ari ukunoza imitegurire ya shampiyona kuko isobanuye byinshi mu iterambere ryayo.
Yagize ati “Mu nshingano z’ingenzi Rwanda Premier League ifite ni ukunoza imitegurire n’imicungire y’imikino ya Shampiyona. Ibyo nibinoga bizaduha agaciro imbere y’abafatanyabikorwa.”
“Dufite ubushobozi bwo gukora ibintu neza gutegura neza imikino, gufata neza abafatanyabikorwa, protocol, umutekano muri make kunoza imigendekere y’umukino.”
Yakomeje agira ati “Kera bajyaga bavuga ko umukiriya ari umwami rero natwe dukwiye kugira iyo myumvire. Ese umufana waje ku kibuga tumuha ibihe byiza n’uri kuri televiziyo byatuma yongera ifatabuguzi? Uwo ni umukoro.”
Jules Karangwa yagaragaje kandi ko imyumvire ikwiye guhinduka.
Ati “Ni ukunoza twa tuntu twose twita dutoya. Bikarenga gutegura iminota 90 gusa ahubwo bikaba igikorwa cyagutse cyangwa ibirori nk’ibindi, ku buryo igicuruzwa cyacu gisa neza.”
Karangwa yanagaragaje ko imitegurire mibi isanzwe igaragara muri Shampiyona, ibashyira mu ntege nke imbere y’abafatanyabikorwa.
Ati “Ntabwo natinya kukubwira ko ubu iyo tugiye kuganira n’abafatanyabikorwa tuba turi mu mwanya w’intege nke kuko igicuruzwa tujyana kiba kitanoze.”
Jules Karangwa yatangaje ko kunoza imitegurire ya shampiyona biri mu byo agomba kuzakemura mu maguru mashya
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *