Juliana Kanyomozi yikije ku bihe byamugoye ku mbuga nkoranyambaga
Yanditswe: Wednesday 07, Jan 2026
Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki wa Uganda, Juliana Kanyomozi, yatangaje uko ibiganiro n’ibihuha byakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga ku bijyanye n’uwo babyaranye umuhungu we, byamuhungabanyije bikamubuza amahoro y’umutima.
Juliana avuga ko ibyo biganiro byahoraga biba kuri internet byarenze imbibi, bikamubera umutwaro ukomeye mu marangamutima.
Ati: “Nkimara kubyara umuhungu wanjye byari ibihe by’umunezero mu buzima bwanjye, ngiye ku mbuga nkoranyambaga nsangaho inkuru zivuga umugabo bakekaga ko ari se w’umwana wanjye mu buzima. Nari ntaramubonaho amaso ku maso.
Nabifashe nk’agasuzuguro kuri njyewe n’imfura yanjye, twabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga nibyo ababikora baba bari mu kazi banakeneye kwinjiza ariko bajye bibuka ko ibyo byangiza ubuzima bwo mu muntwe.”
Akomeza avuga ko uretse n’ubuzima bwo mu mutwe bw’ababa bavugwa buhangirikira ariko hari n’imiryango baturukamo nayo ishobora kubyibazaho.
Ati: “Ibaze mfite umuryango ikindi kandi umuhungu wanjye afite umwana se kandi yasomaga akanumva ibyo bavugaga byarangoye cyane ariko ngera aho ndabyakira.”
Imfura ya Jullian Kanyomozi yitwa Taj yavutse mu 2020, umwanya yasobanuye nk’uwari uw’agaciro gakomeye kandi wamukijije ibikomere yatewe n’uko yari yamaze gupfusha kumuru we Keron Kabugo, witabye Imana mu 2014.
Kanyomozi agaragaza ko nubwo imbuga nkoranyambaga zishobora kuba igikoresho gikomeye mu itumanaho, ariko zishobora no kuba mbi cyane iyo zitangiye kwivanga mu buzima bwite bw’abantu n’ibibazo by’imiryango bikomeye kandi byihariye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *