skol
fortebet

Kagere Meddie yarekuwe na Simba SC ahita asamirwa hejuru n’indi kipe yo muri Tanzania

Yanditswe: Thursday 04, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka 4 akinira Simba SC muri Tanzania, Meddie Kagere ntazakomezanya na Simba SC izwi nka "Wekundu wa Msimbazi" y’i Dar Es Salaam.
Kuri uyu wa kane Tariki ya 4 Kanama 2022, nibwo Simba SC yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi batatu barimo Meddie Kagere, Chris Mugalu na Thadeo Lwanga.
Aba basore bari bakomeye cyane ndetse mu myaka bayimazemo barigaragaje bikomeye ndetse bari bubashywe n’abafana.
Meddie Kagere yafashije Simba SC gutwara ibikombe bitatu bya shampiyona ya Tanzania (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka 4 akinira Simba SC muri Tanzania, Meddie Kagere ntazakomezanya na Simba SC izwi nka "Wekundu wa Msimbazi" y’i Dar Es Salaam.

Kuri uyu wa kane Tariki ya 4 Kanama 2022, nibwo Simba SC yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi batatu barimo Meddie Kagere, Chris Mugalu na Thadeo Lwanga.

Aba basore bari bakomeye cyane ndetse mu myaka bayimazemo barigaragaje bikomeye ndetse bari bubashywe n’abafana.

Meddie Kagere yafashije Simba SC gutwara ibikombe bitatu bya shampiyona ya Tanzania ndetse no kugera kure mu mikino nyafurika ya CAF Champions League na Confederation Cup.

Meddie Kagere wmuri Simba SC ntiyari akibona umwanya uhagije wo gukina niyo mpamvu nyamukuru iyi kipe yatandukanye nayo .

Meddie Kagere w’imyaka 35 yamaze gusinyira Singida Big stars yo muri Tanzania , amasezerano y’imyaka ibiri.

Ikipe ya Singida yagarutse n’agafaranga kenshi nyuma y’imyaka ishize ubwo yazamukaga ikagura abakinnyi batandukanye barimo Michel Rusheshangoga na Usengimana Danny bo mu Rwanda.

Meddie Kagere ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda wari usigaye muri Tanzania, nyuma ya Haruna wahoze muri Yanga African ubu akaba ari muri As Kigali, ndetse na Mugiraneza Jean-Baptiste Migi wahoze muri KMC ubu akaba ari muri Police FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa