skol
fortebet

Karekezi ntiyishimiye ba rutahizamu afite

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier aratangaza ko atishimiye aba rutahizamu afite nyuma y’aho Alhassane Tamboura wazanywe n’ubuyobozi mu rwego rwo kuzamura ubusatirizi ari ku rwego rwo hasi ugereranyije n’abandi barimo Shassir na Caleb.
Uyu mutoza utarishimiye imikinire y’uyu musore ndetse akaba asaba ubuyobozi kumurekura akajya kwishakira indi kipe, yatangaje ko yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kumushakira undi mu rutahizamu cyane ko afite ubwoba ko uwo azacungiraho Bimenyimana (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier aratangaza ko atishimiye aba rutahizamu afite nyuma y’aho Alhassane Tamboura wazanywe n’ubuyobozi mu rwego rwo kuzamura ubusatirizi ari ku rwego rwo hasi ugereranyije n’abandi barimo Shassir na Caleb.

Uyu mutoza utarishimiye imikinire y’uyu musore ndetse akaba asaba ubuyobozi kumurekura akajya kwishakira indi kipe, yatangaje ko yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kumushakira undi mu rutahizamu cyane ko afite ubwoba ko uwo azacungiraho Bimenyimana Bonfils Caleb ashobora kugira imvune.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutsindwa na SC Villa Jogoo igitego 1-0,yavuze ko mu ba rutahizamu akeneye Tamboura atarimo ndetse agiye kuvugana n’ubuyobozi bagashaka undi rutahizamu.

Yagize ati “Uyu mukino umfashije kureba Tamboura ,namuhaye iminota 45 ngirango natakaje umwanya w’ubusa kuko mu bakinnyi nkeneye Tamboura ntarimo nagerageje kuvugana n’abayobozi ngira ngo nibo bari bwifatire icyemezo kuko nkeneye umwataka uza gufatanya na Caleb .Ndibaza ko nyuma yo kuva aha ndavugana n’ubuyobozi kuko dufite hagati hakomeye ndetse n’ubwugarizi bukomeye ikibura n’ubusatirizi nubwo Shassir atari mubi dukeneye undi rutahizamu.”

Uyu mutoza yatangaje ko agiye gucungira kuri Nahimana Shassir na Bimenyimana Bonfils Caleb mu mikino y’agaciro cyane ko yifuza kuyitwaramo neza ndetse byashoboka akayitwara.

Yagize ati “Nta rwitwazo ruhari tugiye gucungira kuri Caleb kuko igikombe cy’Agaciro tugiye kwinjiramo turashaka kugitwara.Uburyo Caleb asabamo umupira si bibi gusa we na Shassir tugiye kubategura ku buryo babasha gukorana igihe bari imbere y’izamu.Nibaza ko ari imyitozo tugiye gukomeza kubakoresha gusa icyo Rayon Sports ikeneye ni rutahizamu utsinda ibitego.Caleb ni rutahizamu mushya ntabwo aramenyerana na Shassir na Pierro gusa niwe ndimo ndareba kandi niwe nzakoresha mu mikino y’Agaciro.”.

Uretse Shassir na Caleb,umutoza Karekezi yavuze ko atanyuzwe n’imikinire yaTidiane Kone gusa nk’umukinnyi ufite amasezerano bashobora kuzamutiza nubwo yagize imvune ubwo bakinaga na Villa.


Ikipe ya Rayon Sports iratangira imikino y’Agaciro ku italiki ya 09 Nzeri 2017 aho izatangira icakirana na Police FC ku I saa 15h30.

Uko imikino y’Agaciro iteganyijwe:
Tariki ya 9/9/2017
As Kigali vs APR FC 13:00
Rayon Sports vs Police 15:30’

Tariki ya 13/9/2017
As Kigali vs Rayon Sports 13:00’
APR FC vs Police 15:30’

Tariki ya 16/9/2017
Police vs As Kigali 13:00’
Rayon Sports vs APR FC 15:30’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa