skol
fortebet

Karekezi yatangaje inama yagiriye Shassir kugira ngo yongere kwitwara neza

Yanditswe: Wednesday 13, Sep 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko mu mikino yo kwitegura umwaka w’imikino utaha atishimiye imikinire ya Nahimana Shassir cyane ko asanzwe aziko ari umukinnyi ukomeye.
Uyu mutoza yatangaje ko uyu mukinnyi yahungabanyijwe cyane no kubura umubyeyi we witabye Imana ubwo iyi kipe yiteguraga umukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yasezerewemo na Espoir FC.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo ubwo bari mu myitozo yo kwitegura umukino (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko mu mikino yo kwitegura umwaka w’imikino utaha atishimiye imikinire ya Nahimana Shassir cyane ko asanzwe aziko ari umukinnyi ukomeye.

Uyu mutoza yatangaje ko uyu mukinnyi yahungabanyijwe cyane no kubura umubyeyi we witabye Imana ubwo iyi kipe yiteguraga umukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yasezerewemo na Espoir FC.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo ubwo bari mu myitozo yo kwitegura umukino w’Agaciro Development Fund yavuze ko shassir ari umukinnyi mwiza ariko utarinjira neza mu mikino uyu mwaka aho yatangaje ko bicaranye akamugira inama.

Yagize ati “Nahimana Shassir ndabizi ni umwe mu bakinnyi bakomeye mfite gusa yahungabanyijwe no kubura umubyeyi we.Twaricaranye mubwira ko natwe twabuze ababyeyi ,turabyirengagiza ubuzima burakomeza.Akwiye kongera gushyiramo ingufu akitwara neza nkuko bisanzwe“.

Karekezi Olivier yavuze kandi ko kuva batangira imyitozo uyu musore yagiye agaragaza intege nke cyane k’umukino bahuye na Villa aho yahushije ibitego byinshi hari n’ibyo yabaga asigaranye n’umunyezamu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa