Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko yiteguye gutsindira ikipe ya Lydia Ludic Academic mu Burundi,nyuma yo kunganya nayo igitego 1-1 mu mukino ubanza wa CAF Champions League.
N’ubwo ikipe ya Lydia Ludic Academic yagaragaje ko iri ku rwego rwo hejuru ku munsi w’ejo, Karekezi yatangaje ko nta bwoba imuteye ndetse yiteguye kuyitsindira mu Burundi akerekeza mu cyiciro gikurikira.
Abatoza ba Rayon Sports ntibiyumvishije impamvu batatsinze LLB
Yagize ati “Ba rutahizamu (...)

Yagize ati “Ba rutahizamu bacu Diarra na Tchabalala bashoboraga gutsinda ibitego byinshi ariko ntibyabakundira.Tuzakosora byinshi mu mukino wo kwishyura kandi mfite ikizere cyo gukomeza mu kiciro gikurikira.”
Diarra ntiyigaragaje ku munsi w’ejo
Mu mukino wabaye ku munsi w’ejo,ikipe ya Lydia Ludic niyo yafunguye amazamu ku munota wa 74 gitsinzwe na Jamali Bazunza kiza wishyurwa ku munota wa 83 na Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe muri weekend ya taliki ya 24 na 25 Gashyantare uyu mwaka aho uzabera kuri stade ya prince Louis Rwagasore mu Burundi.
Ibitekerezo
uyu nawe ikipe yakunaniriye murugo none ngo uzayitsindira i Burundi? gabanya kuvuga nubwo bishoboka ariko biragoye