skol
fortebet

Katauti yatangaje impamvu ikomeye yatumye Rayon Sports itsindwa na Bugesera FC

Yanditswe: Sunday 22, Oct 2017

Sponsored Ad

Umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Ndikumana Hamad uzwi nka Katauti yatangaje ko impamvu yatumye ikipe ya Rayon Sports itsindwa umukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona na Bugesera FC ari uko abakinnyi batubahirije amabwiriza bahawe n’abatoza mbere no hagati mu mukino. Nubwo byagaragaraga ko ikibuga cyagoye ikipe ya Rayon Sports ku buryo bukomeye ndetse byabuzaga iyi kipe kuba yabasha guhererekanya umupira Katauti we yavuze ko kutumvira amabwiriza y’abatoza aribyo byakoze ku ikipe ye mu (...)

Sponsored Ad

Umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Ndikumana Hamad uzwi nka Katauti yatangaje ko impamvu yatumye ikipe ya Rayon Sports itsindwa umukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona na Bugesera FC ari uko abakinnyi batubahirije amabwiriza bahawe n’abatoza mbere no hagati mu mukino.

Nubwo byagaragaraga ko ikibuga cyagoye ikipe ya Rayon Sports ku buryo bukomeye ndetse byabuzaga iyi kipe kuba yabasha guhererekanya umupira Katauti we yavuze ko kutumvira amabwiriza y’abatoza aribyo byakoze ku ikipe ye mu kiganiro yagiranye na Azam TV nyuma y’umukino.

Yagize ati “Abakinnyi bacu ntibubahirije amabwiriza twabahaye mbere y’umukino .Urugero nk’umukinnyi Nova Bayama twari twamubwiye ko agomba kugerageza gukata imipira myinshi mu rubuga rw’amahina gusa twamukuyemo ku munota wa 26 nta mupira n’umwe ateye.Ba rutahizamu bacu ntibabashije kubahiriza amabwiriza ndetse ntabwo twasatiriye uko bikwiye.Mu by’ukuri uyu munsi byanze.”

Ikipe ya Bugesera FC itari yakabonye inota na rimwe, yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 ku mukino wabereye I Nyamata, igitego cyabonetse ku munota wa 49 gitsinzwe na Dusenge Bertin.

Nyuma y’uyu mukino habaye ubushyamirane bukomeye hagati y’abatoza n’abakinnyi byatumye abatoza b’amakipe yombi Ally Bizimungu wa Bugesera FC na Karekezi Olivier boherezwa mu bafana.

Ibitekerezo

  • None se uwasimbuye Nova Bayama we yateye ingahe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa