Kayitare David yahawe gusifura umukino wa APR FC na Rayon Sports
Yanditswe: Thursday 06, Nov 2025
Umusifuzi ukiri muto utaraba mpuzamahanga, Kayitare David, ni we wahawe gusifura umukino uba utegerejwe na benshi wa APR FC na Rayon Sports.
Ku wa Gatandatu saa Cyenda ni bwo ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports mu mukino wo ku mumsi wa karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 muri Stade Amahoro.
Hari hategerejwe kureba abazasifura uyu mikino, gusa kuri ubu bamenyekanye.
Umusifuzi uzaba ari hagati ni Kayitare David, uwo ku ruhande wa mbere ni Dieudonne Mutuyimana, mu gihe uwa kabiri wo ku ruhande ari Ishimwe Didier. Umusifuzi wa kane ni Isia’q Nizeyimana.
Kayitare David uzaba ari umusifuzi wa mbere ni ubwa mbere agiye gusifura uyu mukino dore ko atari yaba na mpuzamahanga. Uyu musifuzi ukiri muto gusa akaba atanga icyizere ni umwaka wa kabiri asifura mu cyiciro cya mbere nyuma y’uko avuye mu cya kabiri.
Kayitare David ahawe gusifura umukino wa APR FC na Rayon Sports nyuma y’uko abasanzwe ari mpuzamahanga harimo abadahari mu gihe Ishimwe Claude ‘Cucuri’ ari mu bihano.
Kayitare David niwe wahawe gusifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *