skol
fortebet

"Kibe icya Shampiyona, kibe icy’Amahoro, byose nzabitwara"-Haringingo

Yanditswe: Saturday 23, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Rayon Sports yatangije imyitozo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2022 yemeza ko azatwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.
Ni imyitozo yatangiye saa cyenda n’igice, iyoborwa na Haringingo Francis nk’umutoza mukuru na Rwaka Claude umwungirije.
Imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu yibanze ku yo kubongerera ingufu no kureba uko bavuye mu biruhuko bahagaze ndetse bakora no ku mupira iminota mike.
Ni imyitizo yakozwe n’abakinnyi 14 biganjemo abashya b’abanyarwanda kuko (...)

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Rayon Sports yatangije imyitozo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2022 yemeza ko azatwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.

Ni imyitozo yatangiye saa cyenda n’igice, iyoborwa na Haringingo Francis nk’umutoza mukuru na Rwaka Claude umwungirije.

Imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu yibanze ku yo kubongerera ingufu no kureba uko bavuye mu biruhuko bahagaze ndetse bakora no ku mupira iminota mike.

Ni imyitizo yakozwe n’abakinnyi 14 biganjemo abashya b’abanyarwanda kuko abenshi b’abanyamahanga b’iyi kipe bakiri mu biruhuko, bikaba byitezwe ko bazatangira imyitozo mu cyumweru gitaha.

Muri iyi myitozo hagaragayemo abakinnyi babarizwa mu Mujyi wa Kigali. Muri bo Myugariro Ngendahimana Eric ni we utakoranye na bagenzi be kuko yasabye uruhushya ajya gukurikirana ibibazo by’umuryango.

Mu myitozo ya Rayon Sports, Haringingo uyitoza yarebye urwego abakinnyi bariho nk’abantu bamaze igihe mu karuhuko.

Uyu Murundi yavuze ko abakinnyi batari hasi cyane ariko bataragera ku rwego rwo hejuru rwifuzwa.

Yagize ati “Abakinnyi twazanye nubwo batari mu makipe akomeye navuga ko ari abakinnyi bari hejuru. Ariko icyo mbona umuntu agomba gukora ni ugufasha buri wese ku giti cye kugira ngo ajye ku rwego rwiza.”

Haringingo yavuze ko afite icyizere cyo kwitwara neza no guhesha Rayon Sports ibikombe bikinirwa ku butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati “Intego zanjye ni ugutwara ibikombe byose. Kibe icya Shampiyona, kibe icy’Amahoro, byose nzabitwara. Mu mwaka ushize umuntu yagerageje gukora ibishoboka byose ariko habura gato.”

Haringingo yafashije Kiyovu Sports yahozemo mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports gusoza Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu 2021/2022, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 65, inyuma ya APR FC yagize amanota 66.

Uyu mutoza yavuze ko abakinnyi barimo Nishimwe Blaise bakiri muri Rayon Sports nubwo byashidikanywagaho ndetse hari amakuru yamwerekezaga muri APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa