skol

Kirehe inganyije na Police, Marines isarura amanota 3

Yanditswe: Saturday 03, Dec 2016

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2016, Ikipe ya Kirehe FC inganyije na Police FC igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League.
Police FC niyo yafunguye amazamu hakiri kare, igitego cyatsinzwe na Mico Justin. Nyuma y’iminota cumi n’itanu batangiye, Uwimbabazi Jean Paul wa Kirehe FC yaje kwishyura igitego umukino urangira uko.
Police FC yasoje umukino ari abakinnyi 10 mu kibuga, bitewe n’uko Muvandimwe Jean (…)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2016, Ikipe ya Kirehe FC inganyije na Police FC igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League.

Police FC niyo yafunguye amazamu hakiri kare, igitego cyatsinzwe na Mico Justin. Nyuma y’iminota cumi n’itanu batangiye, Uwimbabazi Jean Paul wa Kirehe FC yaje kwishyura igitego umukino urangira uko.

Police FC yasoje umukino ari abakinnyi 10 mu kibuga, bitewe n’uko Muvandimwe Jean Mariey ahawe ikarita itukura mu gice cya kabiri cy’umukino, nyuma yo gukandagira umukinnyi wa Kirehe FC.

Mu yindi mikino yabaye, Marines yasaruye amanota atatu mu mukino wa mbere aho yari yakiriwe na Gicumbi FC, iyitsinda 1-0 cya Nsabimana Hussein. Espoir FC yatsinze Musanze FC 2-0 bya Renzaho Hussein na Nyandwi Saddam.

Umunsi wa 7 wa shampiyona

Kuwa Gatanu

APR Fc 2-1 Etincelles Fc

Kuwa Gatandatu

Police Fc 1-1 Kirehe Fc
Espoir Fc 2-0 Musanze Fc
Gicumbi Fc 0-1 Marines Fc
Mukura VS vs AS Kigali (Wimuriwe tariki ya 27 Ukuboza)

Ku Cyumweru

Sunrise Fc vs Bugesera Fc (Nyagatare, 15:30)
SC Kiyovu vs Pepinieres Fc (Mumena, 15:30)
Amagaju Fc vs Rayon Sports Fc (Nyamagabe, 15:30)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa