skol
fortebet

Kiyovu Sport yiseguye ku bafana bayo nyuma yo kunyagirwa na AS Kigali

Yanditswe: Wednesday 03, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Kiyovu Sport yasabye imbabazi abafana bayo ,nyuma yo kunyagirwa n’amukeba wayo AS Kigali ibitego bine kubusa, bavuga ko uburyo batsinzwemo batari babyiteze ariko bizeza abafana umusaruro mwiza mu mikino iri imbere.

Sponsored Ad

Mu butumwa banyujije kuri Twitter , Kiyovu Sport yasohoye itangazo ryihanganisha abakunzi b’iyi kipe inabiseguraho ku musaruro yakuye kuri AS Kigali, inabizeza umusaruro mwiza mu mikino iri imbere.

Yagize iti” Dufashe uyu Mwanya ngo twihanganishe abakunzi ba Kiyovu sports, Gutsindwa gutya ntabwo aribyo twari twiteze, ariko Dutsindwe nk’ikipe, tubonereho gukosora ibitagenze neza. Turabizezako imikino iri imbere tuzitwara neza mukongera kwishima. Win or Loose we are #KiyovuSports”.

Uyu mukino watangiye ukereweho iminota 12 kubera ko umuganga ugomba kuba ari mu mbangukiragutabara atari ahari.

Kiyovu Sports yatangiye iri hejuru, ibona uburyo bwa mbere bw’umupira watewe hejuru na Emmanuel Okwi mu gihe kandi uyu Munya-Uganda yahushije ubundi buryo ku mupira yateye n’umutwe, ujya hejuru y’izamu.

AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu ku gitego cyinjijwe na Haruna Niyonzima warobye umunyezamu Kimenyi Yves nyuma yo guherezwa na Abubakar Lawal.

Nyuma y’iminota ibiri, AS Kigali yabonye igitego cya kabiri cyinjijwe na Rukundo Denis wahinduye umupira muremure ugana mu izamu, umunyezamu Kimenyi Yves ananirwa kuwugeraho.

Ku munota wa 16, Ishimwe Christian yahinduye umupira wavuyemo igitego cya gatatu cyatsinzwe na Abubakar Lawal n’umutwe abanje gusumba Dusingizimana Gilbert na Ngendahimana Eric bari mu bwugarizi bwa Kiyovu Sports.

Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric, yakoze impinduka mu minota 20 ya mbere ubwo Kakule Mugheni Fabrice wavunitse yahaga umwanya Niyibizi Ramadhan ukina ku mpande asatira.

Kiyovu Sports yashoboraga gutsinda igitego ku mupira watewe na Muzamiru Mutyaba ari inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ukurwamo n’umunyezamu Ntwari Fiacre.

Habura iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangire, Kiyovu Sports yabonye ubundi buryo ku mupira wahinduwe na Ishimwe Kevin, ushyizweho umutwe na Benedata Janvier ujya hejuru y’izamu.

AS Kigali yashoboraga kubona penaliti ubwo Dusingizimana Gilbert yagushaga Niyibizi Ramadhan mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Hakizimana Louis agaragaza ko nta kosa ryabaye.

Ku munota wa 85 ni bwo Niyibizi Ramadhan yatsinze igitego cya kane cya AS Kigali ku mupira Haruna yahereje Biramahire Abeddy, atera ishoti rikomeye ryakuwemo na Kimenyi, ariko umupira usanga uyu rutahizamu w’Abanyamujyi wahise awuboneza mu izamu.

Sugira Ernest yakinnye umukino we wa mbere ku nshuro ya kabiri akinira AS Kigali ubwo yinjiraga mu kibuga ku munota wa 88 asimbuye Shaban Hussein ’Tshabalala’ mu gihe Haruna Niyonzima yasimbuwe na Ndekwe Felix.

Mu minota itanu yakinnye, Sugira yahushije uburyo bubiri burimo ishoti yateye rifatwa na Kimenyi Yves mbere y’uko agerageza irindi ryasubijwe inyuma n’umutambiko w’izamu.

Gutsinda uyu mukino byafashije AS Kigali kuyobora Shampiyona by’agateganyo ifite amanota atandatu n’ibitego bitandatu izigamye mu gihe Gasogi United iyigwa mu ntege ifite amanota ane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa