skol

Kiyovu Sports yamaze impungenge abakunzi bayo

Yanditswe: Thursday 04, Jan 2018

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwamaze impungege abafana babwo batinya ko iyi kipe ishobora kubura amikoro bigatuma idakomeza guhatanira igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.
Mu kiganiro umunyamabanga w’ikipe ya Kiyovu Sports Rachid yagiranye na Radio Rwanda,yatangaje ko nta mpungenge abafana ba Kiyovu Sports bakwiye kugira kuko ikipe yiteguye neza kandi itazigera igira ikibazo cy’amikoro nubwo shampiyona yahagaze.
Yagize ati “Ku bijyanye n’amikoro nta birarane turimo abakinnyi kandi (…)

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwamaze impungege abafana babwo batinya ko iyi kipe ishobora kubura amikoro bigatuma idakomeza guhatanira igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Mu kiganiro umunyamabanga w’ikipe ya Kiyovu Sports Rachid yagiranye na Radio Rwanda,yatangaje ko nta mpungenge abafana ba Kiyovu Sports bakwiye kugira kuko ikipe yiteguye neza kandi itazigera igira ikibazo cy’amikoro nubwo shampiyona yahagaze.

Yagize ati “Ku bijyanye n’amikoro nta birarane turimo abakinnyi kandi n’ikibazo cyagaragara abayobozi b’ikipe n’abafana bagikemura kuko bari hafi y’ikipe cyane.”

Rachid yavuze ko Kiyovu Sports iri gutegura ubusabane n’abakinnyi bayo ndetse n’abafana mu rwego rwo kwishimira ibyo bamaze kugeraho ndetse biteguye gutangaza italiki buzaberaho.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 20 mu mikino 10,aho irusha AS Kigali iyikurikiye amanota 2 amanota 2.

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa