Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kugaragaza ko uyu mwaka ifite gahunda yo gushaka igikombe cya Shampiyona iheruka 1993,kuko uyu munsi yatsinze Musanze FC ibitego 2-1.APR FC yo yatsinze Gasogi United ibitego 2-0.
Muri uyu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona,Kiyovu Sports yari yatezwe Musanze FC yaherukaga kwesura APR FC,ariko iyi kipe yihagazeho itsinda uyu mukino.
Kiyovu Sports yafunguye amazamu Ku munota wa 6 ku gitego cyatsinzwe na Bienvenue Mugenzi hanyuma ku munota wa 45,Bigirimana Abedi ashyiramo icya kabiri kuri penaliti yakoreye kuri Okwi.Musanze yabonye icy’impozamarira gitsinzwe na Namanda.
Kiyovu Sports yujuje umukino 5 yikurikiranya itsinda kuko Kuva imikino yo kwishyura yatangira,ntiratsindwa cyangwa ngo inganye.
Ku rundi ruhande, APR FC yanze gusigara inyuma itsinda Gasogi United ibitego 2-0 byatsinzwe na Gilbert MUGISHA ku munota wa 11, hanyuma kuwa 91,Ishimwe Anicet ashyiramo ikindi.
Uko indi mikino yagenze:
Bugesera FC 0-2 Mukura VS
Opoku (P) 12’, Adams 42’
Rutsiro FC 0-1 Marines FC
Gicumbi FC 1-1 Gorilla FC
Urutonde:
1. APR FC 44 Pts (+18)
2. KIYOVU Sports 44 Pts (+15)
3. Mukura VS 36 Pts
4. Rayon Sports 33 Pts (-1)
.
.
15. Gorilla FC 15 Pts
16. Gicumbi FC 15 Pts
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN