skol

Kiyovu Sports yatangiye kwishyura imyenda ya bamwe mu bakinnyi batumye ifatirwa ibihano

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2023

featured-image

Nyuma y’uko FIFA ifatiye ibihano ikipe ya Kiyovu Sports bitewe n’ikirego cy’abamwe mu bakinnyi ifitiye imyenda, yatangiye kubishyura gahoro gahoro .

Tariki 10 Kamena 2022 ubwo haburaga imikino ibiri gusa ngo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-22 ishyirweho akadomo, Kiyovu Sports yasinyishije Abanya-Sudani babiri Jonh Mano na Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdel-Rahman bari kuzayifasha mu mwaka wa Shampiyona wari gukurikiraho 2022-23. Gusa ntibigeze bayikinira kuko batinze gutanga ibyangombwa bari batumwe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports.

Umwaka wawubanjirije kandi muri Nzeri 2021 Urucaca rwasinyishije rutahizamu w’Umunye-Congo, Pinoki Vuvu Patshelli wari kurufasha mu gushaka ibitego nyuma batandukana atarukiniye.

Aba bose bareze Kiyovu Sports muri FIFA ndetse barayitsinda itegekwa kwishyura miliyoni 81 Frw nubwo mbere yari yatangaje ko nta makosa yakoze mu kubarekura.

Ku wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023 nibwo Kiyovu Sports yatangiye inzira yo kwishyura aba basore, yohereza amafaranga kuri konti za Shiboub Ali na John Otenyal Khamis Roba. Nabo bakaba bagomba kumenyesha FIFA ko bayabonye hanyuma ikandikira Urucaca ubutumwa ko rukuriweho ibihano rwari rwahawe rugatangira kwandikisha abakinnyi.

Umunye-Congo, Pinoki Vuvu Patshelli bagomba kwishyura miliyoni 6 Frw we yarabuze, Kiyovu Sports yamushakiye kuri nimero asanzwe akoresha ndetse n’imbuga nkoranyambaga ze ariko ntacyo byatanze. Bitabaje umuhagarariye mu mategeko bakaba bizera ko bigize icyo bitanga uyu munsi nimugoroba barara bamwishyuye maze bitarenze ejo bakaba bakomorerwa.

Biravugwa ko Abanya-Sudani bo nta kibazo, twohereje amafaranga kuri konti zabo dutegereje kubona ubutumwa bwa FIFA butwemerera ko bayabonye. Uwatugoye ni Umunye-Congo, Vouvou Patshelli, kumubona byabaye ikibazo kandi agomba kuduha konti twakoherezaho miliyoni 6 Frw tugomba kumuha akanemeza ko yayabonye."

"Turi kugerageza telefoni ye ngendanwa ntiboneke ku murongo ndetse n’imbuga nkoranyambaga ze turamwandikira ntasubiza. Turi gushaka umuhagarariye mu mategeko nitumubona birarara birangiye."

Kiyovu Sports igomba kwishyura aba bakinnyi batatu miliyoni 81 Frw harimo miliyoni 56 Frw izishyura Shaiboub Ali kuri ubu ukinira APR FC, Jonh John Otenyal Khamis Roba igomba miliyoni 16, rutahizamu Vouvou Patshelli izishyura miliyoni 6 Frw ndetse na miliyoni 4 Frw z’impozamarira.

Iyi Kipe irakora ibishoboka byose ngo ikomorerwe mbere ya Shampiyona ya 2023-24 ibura iminsi ibiri gusa ngo itangire tariki 18 Kanama 2023 aho izakira Muhazi United tariki 20 Kanama. Ibi biramutse bidakunze yakinisha gusa abakinnyi isanzwe ifite banditse muri ’system’ ya FIFA.

Nubwo Kiyovu Sports itemerewe kwandikisha abakinnyi nyamara hari abo yari yamaze gusinyisha barimo Niyonzima Olivier ‘Seif’ wari usoje amasezerano muri AS Kigali, Gakuru Matata yakuye muri Rutsiro FC, Myugariro Kazindu Guy Brian wavuye muri Gasogi United, Rutahizamu w’Umunye-Congo, Jérémie Basilua, Umunya-Angola utaha izamu, Fofo Cabungula, Rutahizamu w’Umunya-Liberia, Obediah Freeman, Abagande batatu, Kalumba Bryan, Mulumba Suleiman n’Umunyezamu Emmanuel Kalyowa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa