skol

Kiyovu Sports yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya

Yanditswe: Wednesday 30, Jul 2025

featured-image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryavanyeho ikirego Kiyovu Sports yari yararezwe na Jérémie Basilua Makola wari wayireze kutubahiriza amasezerano yagiranye na yo, iyi kipe yemererwa kwandikisha abakinnyi bashya.

Kuri wa Mbere tariki ya 28 Nyakanga 2025, ni bwo FIFA yandikiye Kiyovu Sports ibaruwa iyimenyesha ko yakuriweho ibihano byari bishingiye ku kirego cya Basilua.

Muri Nyakanga 2023, ni bwo Kiyovu Sports yasinyishije abakinnyi bashya barimo na rutahizamu, Jérémie Basilua, wari waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Uyu ni umwe mu batarakiniye iyi kipe nubwo yari yayisinyiye, dore ko yari mu bihano yashyiriweho na FIFA, imusezerera itubahirije ibyo yumvikanye na yo byatumye agana amategeko.

Mu gihe Kiyovu Sports yifuza gutangira neza umwaka w’imikino wa 2025/26, yagerageje kugirana ubwumvikane n’abo yari ibereyemo imyenda kugira ngo bakure ibirego muri FIFA.

Nyuma yo kumvikana n’abari bayireze bose, Kiyovu Sports yakuriweho ibihano byose yari yarafatiwe byo kutandikisha abakinnyi kubera kutubahiriza ibyari bikubiye mu masezerano.

Abandi bamaze kumvikana na Kiyovu Sports bagahagarika kuyikurikirana, ni Petros Koukouras wigeze kuyibera Blanchard Ngabonziza ukomoka i Burundi.

Jérémie Basilua Makola yemeye gukura ikirego cye muri FIFA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa