skol
fortebet

Kiyovu Sports yongeye gukanga Rayon Sports bazahurira mu mukino wazamuriwe ibiciro

Yanditswe: Tuesday 08, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nkuko isanzwe ibikora,Kiyovu Sports yasohoye integuza y’umukino na Rayon Sports iriho abakinnyi bayo bafashe imbunda noneho ikirenzeho ishyiraho n’ufashe ishoka.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo ruzambikana hagati ya Kiyovu Sports izakira Rayon Sports mu mukino wa shampiyona.
Rayon Sports itaratsindwa na rimwe muri shampiyona,imaze imikino myinshi itabasha kwigobotora Kiyovu Sports kuko muri shampiyona ishize yayitsinze kabiri n’uyu mwaka yayitwaye igikombe cya Made in Rwanda.
Ibinyujije kuri (...)

Ibinyujije kuri Twitter,Kiyovu Sports yagize iti "nkuko mubizi kuwa Gatanu n’umunsi wo kubababaza 🛠️, reka duhure 18h00 PM hanyuma tubigire nkuko bisanzwe Kiyovu siporo irasa mu cyico."

Rayon Sports ifite ibyishimo by’uko abakinnyi bayo barimo Onana,Mbirizi n’abandi bagarutse mu myitozo aho nta gihindutse bazakina kuwa Gatanu.

Rayon Sports ni iya mbere muri shampiyona n’amanota 18 kuri 18 mu gihe Kiyovu Sports ari iya kabiri n’amanota 17 kuri 24 imaze gukinira.

Ibiciro by’umukino uzahuza Kiyovu Sports na Rayon Sports, itike ya macye ni ibihumbi 5000Frw ahasigaye hose,hanyuma 10 000 Frw, 25 000 Frw mu gihe iya menshi ari 50,000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa