skol

Kiyovu yigeze gusohora Mvukiyehe yamutumiye mu nama yo kuyigoboka

Yanditswe: Monday 07, Jul 2025

featured-image

Mvukiyehe Juvenal wayoboye Kiyovu Sports hagati ya 2020 na 2023, akayivamo adacana uwaka na bamwe mu Bayovu yatumiwe mu nama idasanzwe y’iyi kipe igowe n’ibibazo by’ubukungu.

Mu ibaruwe yohererejwe, Mvukiyehe Juvenal yabwiwe ko atumiwe mu nama idasanzwe izahuza abayoboye Kiyovu Sports n’abafatanyabikorwa bayo ku wa Gatanu, tariki 11 Nyakanga 2025, aho ku murongo w’ibyigwa hazaba harimo kureba uko ikipe imeze ubu, kuganira ku iterambere rirambye n’ibindi bitandukanye.

Kugeza uyu munsi Kiyovu Sports ntabwo yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kuva mu mpeshyi ya 2024, kubera ibibazo ifitanye n’abari abakozi bayo yatandukanye nabo bitemewe n’amategeko bayireze.

Mu bihe bitandukanye, abagiye basimbura Juvenal Mvukiyehe ku buyobozi bagiye bumvikana bavuga ko ibibazo byose ikipe ifite ariwe wabigizemo uruhare bavuga ko abenshi mu bayireze ibibazo byabo byavutse ku buyobozi bwe. Nubwo byari bimeze gutyo ariko, hari n’Abayovu bavuze ko ari ngombwa ko yashyirwa hafi y’ikipe aho guhezwa.

Mvukiyehe Juvenal wahejejwe hanze mu Nteko Rusange yabereyemo amatora muri Kamena 2025, ntiyemererwe kwinjira aho yaberaga, aheruka kumvikana avuga ko miliyoni hafi 157 Frw ikipe isabwa ngo ive mu bibazo ari amafaranga macye cyane.

Ibaruwa yose yandikiwe Juvenal Mvukiyehe

Kigali, kuwa 04 Nyakanga 2025

Amitié, Discipline, Victoire

Kuri Bwana Juvenal MVUKIYEHE

Impamvu: Ubutumire mu nama idasanzwe ya Kiyovu Sports Association

Bwana Juvenal MVUKIYEHE,

Tunejejwe no kubatumira mu nama idasanzwe izahuza Abayovu Bakuru, Abayoboye Kiyovu Sports mu bihe binyuranye n’Abafatanyabikorwa bayo izaba kuwa 5 tariki ya 11 Nyakanga 2025 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Hotel Chez Lando.

Umurongo w’ibyigwa:

1. Kubagezaho isura ya Kiyovu Sports uyu munsi

2. Kuganira ku iterambere rirambye rya Kiyovu Sports

3. Ibindi

Tubashimiye urukundo n’ubwitange mudahwema kugarariza umuryango wa Kiyovu Sports.

Dukomeze dufatanye kubaka Kiyovu ikomeye irangwa n’intsinzi no gutanga ibyishimo ku bakunzi bayo.

Mugire amahoro

NKURUNZIZA David

SPORTS ASSOCIATION

Kiyovu Sports Association, President

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa