Umutoza Jurgen Klopp yemeje ko igihugu cyose gifite ubwoba bw’umukinnyi umwe wa Manchester City.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, Liverpool yatsinze Newcastle ibitego 4-2, ikomeza kuyobora shampiyona imbere ya Aston Villa.
Nubwo Liverpool iri ku mwanya wa mbere, Klopp yagaragaje ko atewe ubwoba nabo bahanganye.
Aganira na Sky Sports ku bijyanye no kuba ku isonga muri shampiyona, Klopp yagize ati: “Ni ibihe byiza. Nibyiza kurenza undi mwanya wose, ariko nta kintu kiraba.
Twifuzaga kongera imbaraga mbere y’uko umwaka w’imikino utangira. Twashakaga gusatira. Nibyo tugishaka, ariko kugezza ubu hamwe n’ubunararibonye bwacu byagenze neza. ”
Klopp yongeye gushimangira ko Liverpool itarakora ikintu na kimwe, yongeraho ko igihugu cyose “kiri kunyeganyega” kubera ubwoba bw’uko Kevin De Bruyne yagarutwe avuye mu mvune.
Yagize ati "Kevin De Bruyne arimo kwishyushya. Igihugu cyose cyatangiye guhungabana. ”
Klopp yongeye gushimangira ko Man City ariwe bahanganiye cyane igikombe cya shampiyona.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *