skol
fortebet

KNC yanyomoje umunyekongo wakiniraga Gasogi United umushinja kumwibasira

Yanditswe: Friday 01, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’Umunye-Congo ukina asatira izamu, Cédric Lisele Lisombo, yasheshe amasezerano yari afite muri Gasogi United aho yashinje Perezida wayo, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) kwibasira abakinnyi bo muri RDC.

Sponsored Ad

KNC yavuze ko ikibazo cya Lisombo ari uko yananiwe gutanga umusaruro yashyirwaho igitutu bikamugora.

Lisombo yari amaze amezi icyenda muri Gasogi United yasinyiye muri Gicurasi 2023 avuye muri Rwamagana City FC,yahindutse Muhazi United.

Mu ibaruwa uyu mukinnyi yandikiye ubuyobozi bwa Gasogi United ku wa 19 Gashyantare, yasabye gusesa amasezerano kuko atishimiye uko abayeho muri iyi minsi muri iyi kipe.

Lisombo yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bimwe mu byatumye ava muri iyi kipe, harimo igitutu gikabije gishyirwa ku banyamahanga ndetse no kuba Perezida wayo, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], adahemba neza.

Ati "Ikipe idushyiraho igitutu cyinshi kandi ntitwiteho uko bikwiriye nk’abanyamahanga. Perezida kandi ntiyishyura neza."

Ku rundi ruhande, uyu mukinnyi yabwiye ikinyamakuru Kis24 cy’iwabo ko ubwo Luvumbu Héritier yatandukanaga na Rayon Sports kubera kuvanga siporo na politiki, KNC yatangiye guhoza ku nkeke abakinnyi b’Abanye-Congo.

Aganira na IGIHE, Perezida wa Gasogi United, KNC, yavuze ko gutandukana na Lisele byaturutse ku musaruro we muke, ndetse ibijyanye n’igitutu ari byo kuko nta mukinnyi wo muri iyi kipe udasabwa umusaruro.

Ati "Nawe ureba umupira, ugiye kuvuga ku musaruro wa Cédric Lisele wamuha uwuhe? Niba umutoza abona atamukinisha, agahitamo guhengeka umukinnyi wo hagati, nategeka umutoza? Ikibazo cya Lisele ni umusaruro, icya kabiri ntacyo atwishyuza."

"Umukinnyi udafite igitutu abaho? Ubwo iyo ni imivugire ikwiye umukinnyi? Ubwo se tubashyiraho igitutu [abanyamahanga], abandi tukababwira ngo baregeze? Uzi Abanyarwanda twirukanye uko bangana? Ikipe idafite igitutu ntibaho kuko umupira w’amaguru ubwawo ni igitutu, nanjye mba mfite igitutu rwose."

Ku bijyanye n’ibyo uyu mukinnyi yabwiye itangazamakuru ry’iwabo ko KNC yibasira abakinnyi b’Abanye-Congo, uyu Muyobozi yagize ati "Biriya ni ibitabapfu, ubu se Luvumbu ahuriye he na Gasogi? Uhita ubona ikintu kirimo. Hariya dufite abanyamahanga benshi, dufite Umunye-Congo witwa Christian Panzi ari mu ikipe, hari ikibazo afite? Ubwo bihuriye he?"

Yongeyeho ko Lisele yabaga muri ’appartement’ ya Gasogi United, akagaburirwa ndetse akishyurirwa byose nk’abandi banyamahanga bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa