skol
fortebet

Knowless yakoze ubusesenguzi buhambaye kuri Messi na Cristiano bwemeje benshi

Yanditswe: Friday 22, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi uri mu bakunzwe mu Rwanda,Butera Knowless,yavuze ko akunda cyane rutahizamu Lionel Messi ndetse kuri we amufata nk’umu genius mu mupira w’amaguru kurenza Cristiano Ronaldo bahora bahanganye.
Uyu muhanzikazi wari wasuye ikiganiro URUKIKO cya Radio 10,yavuze ku muziki we ndetse agaruka ku mikino muri rusange kuko yari mu kiganiro cy’imikino.
Knowless abajijwe ku rugendo rwe rwa Muzika,yagize ati "Urugendo rutari rworoshye rwari rukubiyemo ibyiza n’ibibi ariko rufite aho rwamvanye (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi uri mu bakunzwe mu Rwanda,Butera Knowless,yavuze ko akunda cyane rutahizamu Lionel Messi ndetse kuri we amufata nk’umu genius mu mupira w’amaguru kurenza Cristiano Ronaldo bahora bahanganye.

Uyu muhanzikazi wari wasuye ikiganiro URUKIKO cya Radio 10,yavuze ku muziki we ndetse agaruka ku mikino muri rusange kuko yari mu kiganiro cy’imikino.

Knowless abajijwe ku rugendo rwe rwa Muzika,yagize ati "Urugendo rutari rworoshye rwari rukubiyemo ibyiza n’ibibi ariko rufite aho rwamvanye n’aho rwangejeje kuba nyuma y’imyaka 10 ngihari ariko kazi kambeshejeho kandi ntateganya guhindura wenda nagira inyongera ariko sinahindura ako kazi.Bivuze ko nubwo habayemo ibibi ariko ibyiza aribyo byabaye byinshi ariyo mpamvu ngikomeje."

Knowless na we yemeza ko aba bakinnyi bombi bafite ubuhanga bwihariye muri ruhago y’Isi ariko ko mu guhitamo Messi, yabonye hari icyo Arusha Cristiano Ronaldo.

Ati “Naje kwisanga amahitamo yanjye aguye kuri Messi, ararenze. Nkurikije imipira nagiye mbona n’ukuntu nagendaga mbabona mu myumvire yanje no mu mirebere yanjye, urabona nko mu ishuri haba harimo abana babiri b’abahanga ariko ugasanga harimo umwe w’umu- genie cyangwa se wa wundi udakenera kwihata mu makayi, utajya arara amajoro ngo ashyire ibirenge mu mazi,akajya ku kibaho pa,ukagira ngo yabivuganyeho na mwarimu, hakaba n’undi ukora, wihinga, urara ya majoro ariko agatsinda ariko ukabona yakoze cyane,yarushye agatsinda. Muri abo bana babiri, Messi ni umu-Genie, Cristiano ni umukozi arakora, arahinga,aba yabikoreye.Messi nagiye ndeba imipira ye ndavuga nti uyu mutipe ararenze.”

Ubu busesenguzi bwa Butera Knowless bwateje impaka ku mbuga nkoranyambaga za Radio&TV10 kubera ko n’ubusanzwe aba bakinnyi bamaze imyaka irenga 15 bakomanya imitwe y’abakunzi ba ruhago.

Bamwe bavuga ko na Messi akora imyitozo nk’abandi gusa abandi benshi cyane bashimye ubuhanga Knowless yashyize muri uku kugereranya bugaragaza ko yitegereje aba bakinnyi bihagije.

Yakomeje avuga ko yabanje gukunda Messi kurusha ikipe yakinagamo ya Barcelona ariko nayo ayifana.Yemeje ko akunda cyane imikino y’i Burayi.

Knowles yavuze ko ubu ari gufana PSG kuko yakurikiye Messi ndetse yemeza ko ikipe yose azajya ajyamo azajya ayifana.

Yateye urwenya ati Ati “Nazaza no mu Mavubi noneho bizaba bibaye burundu, tuzahagarika ibintu byose.”

Yavuze ko aheruka kuri stade ku mukino wahuje APR FC na Rayon Sports mbere ya Covid-19 gusa yemeza ko nta kipe afana mu Rwanda kuko aho abonye ubushyuhe bw’abafana ariho ajya.

Abajijwe abakinnyi akunda mu Rwanda,yavuze Haruna Niyonzima,Sugira Ernest,Byiringiro Lague,Iradukunda Bertrand na Usengimana Danny.

Uwo bakunda kuvugana ni Itadukunda Jean Bertrand uba mu mideli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa