Komite Nyobozi ya FERWAFA yatoreye Angélique kuyobora abasifuzi
Yanditswe: Thursday 27, Jul 2023
Komite nshya y’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda ikomeje kuzuza imyanya mu nzego z’ubuyobozi bwayo, umwanya ugezweho ni uwa Komiseri Ushinzwe imisifurire.
Uyu mwanya washyizweho ku wa Gatatu, tariki ya 26 Nyakanga 2023, mu mwiherero wabereye i Nyamata ugamije kunoza gahunda ziri imbere zo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda no kunoza imikorere n’imikoranire.
Urwego rw’imisifurire ni rumwe mu zanenzwe mu mwaka ushize w’imikino ndetse no mu yabanje, aho benshi basabaga ko imiyoborere (…)
Komite nshya y’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda ikomeje kuzuza imyanya mu nzego z’ubuyobozi bwayo, umwanya ugezweho ni uwa Komiseri Ushinzwe imisifurire.
Uyu mwanya washyizweho ku wa Gatatu, tariki ya 26 Nyakanga 2023, mu mwiherero wabereye i Nyamata ugamije kunoza gahunda ziri imbere zo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda no kunoza imikorere n’imikoranire.
Urwego rw’imisifurire ni rumwe mu zanenzwe mu mwaka ushize w’imikino ndetse no mu yabanje, aho benshi basabaga ko imiyoborere yarwo yahinduka igahambwa abandi bayobozi bashya.
Uyu mwanya wari ufitwe na Rurangirwa Aaron wahawe Tuyishime Angélique, umaze imyaka itandatu ari umusifuzi Mpuzamahanga ndetse ari n’umwarimu w’abasifuzi ku rwego rw’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF.
Tuyishime yashinzwe imisifurire mu buryo bw’agateganyo akazemerezwa mu nteko Rusange nk’uko amategeko abiteganya. Uyu mwanya kandi ntutorerwa kuko nta kipe agomba kuba abogamiyeho.
Muri 2012 nibwo Tuyishime Angélique yagizwe umusifuzi ku rwego rwa FIFA, atangira gusifura imikino yayo ahereye ku Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20 mu bagore cya 2012, afatanyij na Francine Ingabire, Sandrine Murangwa Usenga na Salma Mukansanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *