Ikipe ya Police FC yasinyishije umukinnyi w’Umunyarwanda, Kwitonda Alain Bacca waherukaga gutandukana na APR FC.
Iyi kipe yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ibinyujije ku nkuta z’imbuga nkoranyambaga zayo imuha ikaze. Uyu mukinnyi yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri ndetse ahita anatangira imyitozo.
Kwitonda Alain Bacca yerekeje muri iyi kipe nyuma y’uko yaherukaga gutandukana na APR FC aho yari yarasoje amasezerano gusa ntiyayongererwa.
Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande yazamukiye muri Miroplast FC ayivamo yerekeza muri Bugesera FC arinaho benshi babumenyeye ubundi aza kuyivamo yerekeza muri APR FC.
Bacca abaye umukinnyi wa 3 mushya Police FC isinyishije muri iyi mpeshyi nyuma ya Gakwaya Leonard wakiniraga Bugesera FC na Nsengiyumva Samuel wakiniraga Gorilla FC.
Iyi kipe ifite umutoza mushya,Ben Moussa kandi yanongereye amasezerano abakinnyi barimo Ndizeye Samuel, Nsabimana Eric, Mugisha Didier ndetse na Rukundo Onesme.
Bacca yahise atangira imyitozo muri Police FC



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *