skol
fortebet

Kwizera Olivier na bagenzi be bashinjwaga gukoresha ibiyobyabwenge barekuwe

Yanditswe: Tuesday 06, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kwizera Olivier na bagenzi be barimo Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumaringabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif bahawe igihano cy’igifungo cy’umwaka (Gisubitswe) n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, uyu munsi barataha.
Kwizera ba bagenzi be bahamwe n’icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge bwo mu bwoko bw’urumogi bituma urukiko rubakatira igifungo cy’umwaka gisubitse bahita barekurwa.
Bategetswe kwishyura amagarama y’urubanza ibihumbi 10 FRW ndetse n’urumogi (...)

Sponsored Ad

Kwizera Olivier na bagenzi be barimo Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumaringabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif bahawe igihano cy’igifungo cy’umwaka (Gisubitswe) n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, uyu munsi barataha.

Kwizera ba bagenzi be bahamwe n’icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge bwo mu bwoko bw’urumogi bituma urukiko rubakatira igifungo cy’umwaka gisubitse bahita barekurwa.

Bategetswe kwishyura amagarama y’urubanza ibihumbi 10 FRW ndetse n’urumogi bafatanwe rugatwikwa.

Tariki ya 4 Kamena 2021 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rucumbikiye abarimo umunyezamu Kwizera Olivierna bagenzi be 7 bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Amakuru avuga ko ibizamini byakozwe na Rwanda Forensic Laboratory,byerekanye ko mu nkari z’aba basore basanzemo ikiyobyabwenge cya cannabinoids (Urumogi) kiri ku gipimo cyo hejuru.

Bivugwa ko Kwizera Olivier yasanzwemo 506ng/ml mu gihe Runanira Amza yasanzwemo 112ng/ml. Ubusanzwe umuntu utakoresheje ibiyobyabwenge cyangwa atari ku miti ifitanye isano n’urumogi yandikiwe na muganga atarenza 20ng/ml).

Ubushinjacyaha bwasabiye Kwizera Olivier na bagenzi be igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri.

Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu nkuru ‘Amavubi’.

Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC yabarizwagamo nubwo amasezerano ye yarangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa