skol
fortebet

Kwizera Olivier yongeye kwitwara nabi muri Rayon Sports

Yanditswe: Monday 23, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports Jorge Paixã yatangaje ko umunyezamu Kwizera Olivier yabatabye mu nama kuko atazi aho aherereye kandi shampiyona igikomeje.
Kuva ku mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yasezerewemo na APR FC iyitsinze 2-1, ntabwo uyu munyezamu aragaruka mu myitozo.
Ibi byatumye Rayon Sports igira ikibazo cy’abanyezamu ku mukino yaraye itsinzemo Etincelles FC 3-1 kuko yakinishije Hategekimana Bonheur wari urwaye na Hakizimana Adolphe wari ku ntebe y’abasimbura nk’umurimbo (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports Jorge Paixã yatangaje ko umunyezamu Kwizera Olivier yabatabye mu nama kuko atazi aho aherereye kandi shampiyona igikomeje.

Kuva ku mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yasezerewemo na APR FC iyitsinze 2-1, ntabwo uyu munyezamu aragaruka mu myitozo.

Ibi byatumye Rayon Sports igira ikibazo cy’abanyezamu ku mukino yaraye itsinzemo Etincelles FC 3-1 kuko yakinishije Hategekimana Bonheur wari urwaye na Hakizimana Adolphe wari ku ntebe y’abasimbura nk’umurimbo kuko icyari kuba cyose atari kujya mu kibuga kuko na we arwaye bikomeye.

Aganira n’itangazamakuru, umutoza wa Rayon Sports, Jorge Paixão yavuze ko Kwizera Olivier ari umunyezamu mwiza ariko ariko utari umunyamwuga kuko ibikorwa bye atari byiza.Ati “Olivier [Kwizera] sinzi aho ari, iyo urebye kuri Olivier ni ibisanzwe kuri we ntabwo aza mu myitozo buri munsi, Olivier ni umunyezamu mwiza ariko ku kijyanye n’ubunyamwuga ni bibi, ndavuga ibi kuko ntakunda guca ku ruhande, ntabwo ari ibyiza ku bakinnyi bacu, Rayon Sports ni ikipe nziza, agomba kubaha akubaha n’abafana bacu.”

Kwizera Olivier bivugwa ko yaba yarakwepye bitewe n’amafaranga yishyuza iyi kipe imubereyemo itaramuha. Ku mukino wa Etincelles FC, Jorge Paixão yemeje ko iyo Hategekimana Bonheur agira ikibazo cy’imvune rutahizamu Musa Esenu ari we wari kujya mu izamu kuko yaryitoje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa