skol
fortebet

Kylian Mbappé yahakanye ibyo gusaba kuva muri Paris St-Germain

Yanditswe: Monday 17, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Kylian Mbappé avuga ko "atigeze na rimwe asaba kuva" muri Paris St-Germain (PSG), mu gihe hari amakuru ko yashakaga kuva mu murwa mukuru w’Ubufaransa mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha.

Sponsored Ad

Rutahizamu Kylian Mbappé avuga ko "atigeze na rimwe asaba kuva" muri Paris St-Germain (PSG), mu gihe hari amakuru ko yashakaga kuva mu murwa mukuru w’Ubufaransa mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha.

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, uyu mukinnyi w’Umufaransa w’imyaka 23 yashyize umukono ku masezerano mashya y’imyaka itatu akinira PSG.

Mbappé, wegukanye igikombe cy’isi hamwe n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa mu 2018, mbere yari yaravuzwe cyane ko ashobora kwerekeza muri Real Madrid.

Ku cyumweru, nyuma yuko yari yamaze guha Neymar umupira yatsinzemo igitego mu mukino batsinze Marseille igitego 1-0, Mbappé yagize ati:

"Ndishimye cyane. Sinigeze na rimwe nsaba kugenda mu kwezi kwa mbere".

Amakuru yuko Mbappé yashakaga kuva muri iyi kipe yamenyekanye mbere y’umukino wa Champions League wo ku wa kabiri PSG yanganyijemo na Benfica igitego 1-1.

Mbappé yagize ati: "Sinasobanukiwe impamvu iyo nkuru yamenyekanye ku munsi w’umukino. Naguye mu kantu cyo kimwe n’undi muntu wese".

"Abantu bashobora gutekereza ko nabigizemo uruhare ariko nta ruhare nabigizemo na busa".

Mbere yaho, Neymar yatsinze igitego kimwe rukumbi cy’umukino ubwo PSG yatsindaga mucyeba Marseille ku kibuga Parc des Princes cya PSG, igakomeza kuba ku mwanya wa mbere muri shampiyona ya Ligue 1, itaratsindwa.

Mbere, Lionel Messi yari yatumye umunyezamu Pau Lopez wa Marseille akora akazi gakomeye ko gukuramo imipira ibiri ye.

Ibintu byahindutse muri uwo mukino uzwi nka ’Le Classique’ mu minota y’inyongera yo mu gice cya mbere, ubwo Neymar yatsindaga igitego ku mupira yari ahawe na Mbappé akawohereza mu nguni yo hasi y’izamu.

Myugariro Samuel Gigot wa Marseille yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 72, nyuma yo gusererekera nabi Neymar.

Marseille na yo yabonye amahirwe y’igitego, umukinnyi wayo Jonathan Clauss abuzwa gutsinda n’umunyezamu Gianluigi Donnarumma wa PSG.

PSG imaze gutsinda imikino icyenda, inganya ibiri, mu mikino 11 imaze gukina muri shampiyona y’uyu mwaka. Iri ku mwanya wa mbere, aho irusha amanota atatu Lorient iri ku mwanya wa kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa