Kylian Mbappe yakoze agashya nyuma yo gusimbuzwa hakiri kare
Yanditswe: Saturday 02, Mar 2024

Kylian Mbappe yasimbujwe na Luis Enrique ubwo igice cya mbere cyari kirangiye bakina n’ikipe yahozemo ya AS Monaco aho kugaruka yicara ku ntebe y’abasimbura,ajya kwicarana na nyina hejuru muri sitade mpaka umukino urangiye.
Kuri uyu wa gatanu, Mbappe w’imyaka 25, yagize ibihe bikomeye mu mukino PSG yananiwe gutsindamo AS Monaco banganya 0-0.
Abagabo ba Luis Enrique bayoboye umukino cyane, ariko ntibashoboye kubyaza umusaruro amashoti arindwi bateye mu izamu.
Mbappe niwe watuwe umujinya n’umutoza we ubwo yamukuraga mu kibuga igice cya mbere kirangiye.
Uyu mukinnyi w’Umufaransa ari gufatwa nabi cyane kubera ko azava muri PSG ubwo amasezerano ye azaba arangiye mu mpeshyi.
Byamaze kumenyekana ko uyu rutahizamu azerekeza muri Real Madrid.
Nyuma yo gukurwa mu kibuga, Mbappe ntiyagarutse kwicara ku ntebe y’abasimbura ya PSG.
Ahubwo, yagaragaye iruhande rwa nyina Fayza muri stade ya Monaco.
Yarebye umukino ari aho,bituma abafana bumirwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *