skol
fortebet

Lacazette yahemukiwe bikomeye n’uruyuki rwamurumiye mu ishyamba

Yanditswe: Friday 22, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru yatangajwe na ESPN avuga ko Lacazette yatewe n’uruyuki ruramuruma bishobora gutuma atagaragara mu mukino wa Lyon na Feyenoord.
Uyu wahoze ari rutahizamu wa Arsenal, Alexandre Lacazette,ashobora kubura muri uyu mukino wa gicuti uhuza ikipe ye ya Lyon na Feyenoord kubera kwibasirwa n’urwo ruyuki.
Iyi kipe ya Ligue 1 izahura na Feyenoord ku cyumweru mu mukino wo gukomeza imyiteguro yo kwitegura umwaka w’imikino.
Ikinyamakuru L’Equipe cyumvise ko Lacazette w’imyaka 31, ashidikanywaho (...)

Sponsored Ad

Amakuru yatangajwe na ESPN avuga ko Lacazette yatewe n’uruyuki ruramuruma bishobora gutuma atagaragara mu mukino wa Lyon na Feyenoord.

Uyu wahoze ari rutahizamu wa Arsenal, Alexandre Lacazette,ashobora kubura muri uyu mukino wa gicuti uhuza ikipe ye ya Lyon na Feyenoord kubera kwibasirwa n’urwo ruyuki.

Iyi kipe ya Ligue 1 izahura na Feyenoord ku cyumweru mu mukino wo gukomeza imyiteguro yo kwitegura umwaka w’imikino.

Ikinyamakuru L’Equipe cyumvise ko Lacazette w’imyaka 31, ashidikanywaho kuri uwo mukino kubera kurumwa n’uruyuki yahuriye narwo mu ishyamba ryo mu buholandi.

Lacazette ntabwo ari we mukinnyi wa Lyon wenyine byabayeho,kuko na Moussa Dembele na we ngo yarumwe.

Dembele yagarutse mu myitozo ku wa kane bikaba biteganijwe ko azaboneka muri uyu mukino.

Hategerejwe kureba niba Lacazette azashobora gukora imyitozo kuko yabuze mu yakozwe kandi hasigaye iminsi itatu ngo umukino ube.

Ku wa gatandatu, Lyon, izakinisha ikipe ya kabiri mu mukino uzayihura na Willem II ku wa gatandatu mbere y’uko yesurana na Feyenoord nyuma y’amasaha 24.

Uyu uzaba ariwo mukino ubanziriza uwa nyuma wo kwitegura kuko uwa nyuma Lyon izahura na Inter Milan ku ya 30 Nyakanga.

Ku wa gatanu, tariki ya 5 Kanama,Lyon izatangira Ligue 1 ikina n’ikipe ya Ajaccio yazamutse vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa