skol
fortebet

Leta ya Nigeria yashyizeho ikiruhuko cy’abakozi kubera umukino wa Ghana

Yanditswe: Tuesday 29, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya Nigeria yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri abantu bakora igice cy’umunsi ubundi bakajya kureba umukino ubahuza na Ghana mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar mu Ugushyingo uyu mwaka.
Kuri uyu mugoroba,Perezidansi ya Nigeria yategetse ko inzego zose za Leta zifunga nyuma ya saa sita, abakozi ba Leta bakajya gushyigikira ikipe y’igihugu, Super Eagles mu mukino wa nkamarampaka wo gushaka itike yo kwerekeza muri Qatar 2022.
Uyu mukino w’ishyiraniro urahuza Nigeria na (...)

Sponsored Ad

Leta ya Nigeria yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri abantu bakora igice cy’umunsi ubundi bakajya kureba umukino ubahuza na Ghana mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar mu Ugushyingo uyu mwaka.

Kuri uyu mugoroba,Perezidansi ya Nigeria yategetse ko inzego zose za Leta zifunga nyuma ya saa sita, abakozi ba Leta bakajya gushyigikira ikipe y’igihugu, Super Eagles mu mukino wa nkamarampaka wo gushaka itike yo kwerekeza muri Qatar 2022.

Uyu mukino w’ishyiraniro urahuza Nigeria na Black Stars ya Ghana kuri uyu mugoroba.Nigeria n’ubundi niyo ihabwa amahirwe yo kubona iyi tike kuko umukino wa mbere i Kumasi warangiye banganya 0-0.

Nigeriya yagiye muri buri gikombe cyisi cya FIFA kuva 1994, uretse rimwe muri 2006 mu Budage, igera muri 1/16 muri USA 1994, mu Bufaransa 1998 na Brazil 2014.

Indi nshuro ibi bihugu byombi byahanganye mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi cya FIFA ni muri 2001, ubwo banganyaga 0-0 i Accra hanyuma Nigeria ibatsinda 3-0 i Port Harcourt muri Nyakanga 2001 berekeza muri Koreya / Ubuyapani.

Kapiteni Ahmed Musa yatangarije ikinyamakuru thenff.com ati: "Abakinnyi bose, harimo nanjye turashaka kujya mu gikombe cyisi. Kuri njye, ni ingenzi cyane kuko bishobokako ari igikombe cy’isi cyanjye cya nyuma.

Nishimiye iibikombe 2 nitabiriye, Brazil 2014 n’Uburusiya muri 2018. Ndashaka kongera kucyitabira. Benshi mu bakinnyi bari muri iyi kipe uyu munsi ntabwo bagiye mu gikombe cyisi kandi bifuza kujyayo.

“Twese tuzi ko bitazoroha. Ghana izaza hano nk’ije ku rugamba ariko twiteguye ibyo barakora byose.”

Gahunda y’imikino iteganyijwe uyu munsi muri Afurika:

Saa Moya z’umugoroba

Sénégal x Misiri (0-1)
Nigeria x Ghana (0-0)

Saa tatu [21:30’]

Algeria x Cameroon (1-0)
Maroc x RDC (1-1)
Tunisia x Mali (1-0)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa