skol

Lewis Hamilton yashyize u Rwanda mu bihugu yifuzamo ‘Formula 1’

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026

featured-image

Lewis Hamilton ufite amateka akomeye mu mukino wa Formula 1, yahishuye ko mu bihugu 10 bya Afurika amaze gusura yatura mu Rwanda, ndetse arushyira mu byo yifuza ko byakwakira amarushanwa yo gusiganwa mu modoka.

Hamilton umaze kwegukana Formula 1 inshuro zirindwi, yongeye gushimangira ko yifuza kuzasezera akiniye muri Afurika kandi ko yakomeje kubaza ababishinzwe impamvu aya masiganwa atajyanwa kuri uyu mugabane.

Ati “Hashize imyaka itandatu, irindwi cyangwa irenga mbaza ababishinzwe nti ‘kubera iki tutajya muri Afurika ko turi ku yindi migabane yose? Ntabwo nshaka kuzava muri uyu mukino ntakiniye muri Afurika.”

“Igihe gishobora kuba kiri kunjyana ariko nzaguma hano kugeza bibaye kuko bizaba bihebuje. Mwibuke ko ndi Umunyafurika kuko nkomoka muri Benin.”

Uyu mugabo yakomeje agaragaza ko mu bihugu 10 bya Afurika amaze gusura yabonye byashoboka ko aya masiganwa yabera kuri uyu mugabane.

Ati “Maze kujya mu bihugu 10 bya Afurika ariko nakunze Kenya, ahari ho ‘Grand Prix’ sinzi ariko nk’u Rwanda by’umwihariko numvise ari ibihugu nabamo. Afurika y’Epfo yo ni nziza cyane. Numva ibyo ari byo bihugu byiza twajyamo (byaberamo Formula 1).”

Mu Ukuboza 2025, ubwo u Rwanda rwakiraga Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA), Perezida Kagame yatangaje ku mugaragaro ko u Rwanda rwatanze kandidatire yo kwakira Isiganwa rya mbere rikomeye mu mukino wo gutwara imodoka, Formula One.

Kugeza ubu ibihugu 34 ni byo bimaze kwakira iri siganwa ryatangiye gukinwa kuva mu 1950, ku mugabane wa Afurika ryabereye muri Afurika y’Epfo gusa ari na ho riheruka mu 1993.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa