skol

Libya: Haruna yakurikiranye imyitozo ya Rayon Sports [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2023

featured-image

Haruna Niyonzima wakurikiranye imyitozo Rayon Sports yakoreye i Benghazi yitegura gukina na Al Hilal, yavuze ko kuba izakinira i Kigali imikino yombi tariki ya 30 Nzeri n’iya 7 Ukwakira, bishoboka cyane ko yajya mu matsinda.

Ku wa Gatatu, tariki ya13 Nzeri 2023, ni bwo Rayon Sports yakoreye imyitozo ya mbere kuri Benina Martyrs Stadium aho yari kuzakinira umukino wayo ubanza muri CAF Confedaration Cup ku wa Gatanu ariko ukaba wasubitswe kubera ko Abanya-Libya bari mu cyunamo.

Ni imyitozo yari ifunguye kuri buri wese akaba ariyo mpamvu Haruna Niyonzima wakiniye Rayon Sports mu 2007, ubu akaba akinira Al-Taawon Ajdabiyah SC yo muri Libya, yayisuye ku kibuga.

Nyuma y’imyitozo, Niyonzima yavuze ko Al Hilal SC ari ikipe ikinika, mbere yumvaga ko amahirwe angana ku makipe yombi, ariko ubu ubwo umukino ubanza wajyanywe mu Rwanda, Rayon Sports yatsinda.

Ati “Ikipe yaje mu myanya itatu ya mbere nta mpamvu yo kuyisuzugura ariko icyo nzi ni uko ikinika. Ntabwo ndi Imana ngo mvuge uko byari kuzagenda hano ariko nkurikije uko nzi Rayon Sports byari kuzaba ari 50/50.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo wakwishimira ko ikipe yatakaje amatike yayo iza inaha ariko nanone ifite amahirwe ko akazi kazabera i Kigali. Iyo urebye amateka ya Rayon Sports ndetse n’imikino yayo narebye ubushize mbona bishoboka ko yayikuramo [Al Hilal].”

Ku birebana n’amahirwe ya Rayon Sports yo kuba yatera mpaga Al-Hilal ikajya mu matsinda idakinnye, Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko hajemo ubumuntu mbere yo gutekereza kuri ruhago.

Ati “Umupira ubaho kuko turiho. Ntabwo abantu bagize ibyago nk’ibi, bagapfusha ababo bagusaba ko umukino wakwimurwa kandi ari abavandimwe muri n’aba-sportifs kimwe ngo ubibime. Uramutse ubikoze waba utari umuntu cyangwa se utekereze intsinzi ukibagirwa ababuze ubuzima.”

“Ibyago byabaye kuri aba bantu tugomba kumenya ko natwe bishobora kuzatubaho. Ibihe barimo buri wese yabijyamo kandi ibyo utakwifuza gukorerwa ntiwabikorera undi. Turiteguye kandi igihe nikigera tuzakina nk’uko CAF izaba yabigennye.”

Yongeyeho imyitozo ikomeza kubera i Benghazi mu gihe hari kurebwa niba hari uburyo bworoshye bwo gushaka indege yihuse isubiza ikipe i Kigali.

CAF yasabye amakipe yombi kumvikana amatariki yaberaho imikino, Rayon Sports na Al Hilal Benghazi zumvikana ko imikino yombi yabera kuri Kigali Pelé Stadium tariki 30 Nzeri 2023 na tariki 7 Ukwakira 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa