skol

Lionel Messi yaciye amarenga yo gusezera mu Ikipe y’Igihugu

Yanditswe: Friday 05, Sep 2025

featured-image

Lionel Messi yaciye amarenga yo gusezera mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine, ubwo yari asoje umukino batsinzemo Venezuela ibitego 3-0, mu mukino ushobora kuba uwa nyuma akiniye mu rugo.

Mu rukerera rwo ku wa Gatanu, Argentine yatsinze Venezuela ibitego 3-0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Uyu mukinnyi yatsinzemo ibitego bibiri.

Nyuma y’umukino, Messi wari wajyanye n’abahungu be batatu yagaragaye afite ikiniga cyinshi ndetse ubwo abafana bamuririmbaga kwihangana byanze ararira ari nako abasezeraho.

Birashoboka ko Messi nta mukino w’amarushanwa azongera gukinira mu rugo kuko uwa nyuma muri iyi mikino, bazasura Ecuador tariki ya 10 Nzeri 2025.

Si ibyo gusa kuko nyuma y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026 azahita asezera mu Ikipe y’Igihugu ya Argentina.

Argentine yamaze kubona itike yo kuzitabira iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.

Lionel Messi amaze imyaka 20 akinira Ikipe y’Igihugu ya Argentine, aho yayifashije kwegukana Igikombe cy’Isi mu 2022, Copa America inshuro ebyiri mu 2021 na 2024.

Messi yatsinze ibitego bibiri muri bitatu, Argentine yatsinze Venezuela

Lionel Messi yari yajyanye n’abahungu be batatu

Ibyapa bya Lionel Messi byari byinshi muri stade

Abafana ba Argentine bari biteguye gusezera Messi

Abafana bari bitwaje ibyapa bishimira kapiteni wabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa