skol
fortebet

Lionel Messi yahishuye impamvu Dybala adahamagarwa muri Argentina

Yanditswe: Tuesday 27, Mar 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentina na FC Barcelona Lionel Messi yatangaje ko impamvu umukinnyi Paulo Dybala adahamagarwa mu ikipe y’igihugu ari uko akina nkawe ndetse batabasha gukinana.
Messi na Sampaoli batangaje ko Dybala atabona umwanya muri Argentina
Uyu musore ukinira ikipe ya Juventus uhagaze neza ndetse wifuzwa n’amakipe akomeye ku isi,aherutse gutangaza ko imikinire ye ihuye n’iya Messi ndetse iyo bari mu kibuga bagongana aho byashimangiwe na Messi ufite ikibazo cy’imvune. (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentina na FC Barcelona Lionel Messi yatangaje ko impamvu umukinnyi Paulo Dybala adahamagarwa mu ikipe y’igihugu ari uko akina nkawe ndetse batabasha gukinana.


Messi na Sampaoli batangaje ko Dybala atabona umwanya muri Argentina

Uyu musore ukinira ikipe ya Juventus uhagaze neza ndetse wifuzwa n’amakipe akomeye ku isi,aherutse gutangaza ko imikinire ye ihuye n’iya Messi ndetse iyo bari mu kibuga bagongana aho byashimangiwe na Messi ufite ikibazo cy’imvune.

Yagize ati “Navuganye na Dybala kandi ibyo yatangaje ni ukuri.Uko akina muri Juventus ni kimwe nanjye,duca mu mpande zimwe.Dukinannye mu ikipe y’igihugu byaba ngombwa ko aca ibumoso kandi ntabwo yibishobora.Byagorana ko twakinana mu kibuga kimwe.”

Umutoza wa Argentina Jorge Sampaoli yatangaje ko batashobora kuzamura urwego rw’imikinire rwa Dybala bityo bitamushobokera kubona amahirwe yo gukina muri Argentina ndetse bishoboka ko atazagaragara mu gikombe cy’isi.

Dybala amaze gutsinda ibitego 21 mu mikino 35 amaze gukinira ikipe ya Juventus muri uyu mwaka w’imikino ariko nta cyizere agirirwa mu ikipe y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa