skol
fortebet

Lionel Messi yavuze ku bafana ba PSG bamuvugirije induru no kuri Real Madrid atahaga amahirwe

Yanditswe: Tuesday 31, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Lionel Messi ukinira Arijantine wananiwe kwerekana ubuhanga bwe muri PSG,yavuze ko byatewe nuko atari yiteguye neza kuva muri FC Barcelona ndetse avuga ko uyu mwaka w’imikino ugiye kuza azakora ibitangaza.
Messi yatsinze ibitego 11,anatanga imipira 14 yavuyemo ibitego mu mikino 34 yakiniye PSG muri uyu mwaka w’imikino. Nubwo iyo mibare ikaze, ntabwo yagereranywa n’ibyo yakoreye muri Barcelona.
Messi yafungutse avuga ku bihe bibi yagie muri uyu mwaka w’imikino ndetse n’uko abandi (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Lionel Messi ukinira Arijantine wananiwe kwerekana ubuhanga bwe muri PSG,yavuze ko byatewe nuko atari yiteguye neza kuva muri FC Barcelona ndetse avuga ko uyu mwaka w’imikino ugiye kuza azakora ibitangaza.

Messi yatsinze ibitego 11,anatanga imipira 14 yavuyemo ibitego mu mikino 34 yakiniye PSG muri uyu mwaka w’imikino. Nubwo iyo mibare ikaze, ntabwo yagereranywa n’ibyo yakoreye muri Barcelona.

Messi yafungutse avuga ku bihe bibi yagie muri uyu mwaka w’imikino ndetse n’uko abandi bitwaye mu kiganiro yagiranye na TyC sport.

Messi avuga ku kuva muri FC Barcelona no kugorwa muri PSG:

Ati: “Nagombaga kubanza kumenyera uburyo bushya bwo gukina kuko nari naramenyereye gukina mu buryo bumwe mu buzima bwanjye bwose.Nageze ahantu bitameze kimwe,bakina ukundi, ukabona umupira ukundi, hamwe n’abakinnyi bashya… Muri Barcelona Nari mfite abo twakinannye imyaka myinshi kandi bari banzi kugera no ku mutima. Ibi byose byari bishya kuri njye.

Hejuru y’ibyo, natangiye shampiyona nkererewe kuko nageze mu ikipe ntinze, nyuma nza kuvunika ivi bimpagarika igihe gito kandi hagati y’ikintu n’ikindi ntibyarangira mpise ntangira. Ntabwo nashoboraga gukina imikino itatu cyangwa ine yikurikiranya.

Ibiruhuko byaraje ndavuga nti ’byiza, nyuma y’ibi nzatangira umwaka mushya, ngiye kuhagerana imbaraga zose, ngiye guhindura,kwimenyereza ikirere byararangiye,maze mpita ndwara Covid."

Abajijwe uko yakiriye kuvugirizwa induru n’abafana ba Paris Saint-Germain:

"Nabyo ni bishya kuri njye. Ni ibintu bitandukanye. Ntabwo byigeze bimbaho ​​muri Barcelona, ​​biratandukanye cyane.Uburakari bw’abantu bwarumvikanaga kubera abakinnyi twari dufite,n’ikipe twari dufite kandi ntabwo ari ubwa mbere ibintu nk’ibyo byari bibaye i Paris.

Gusezererwa muri Champions League muri buriya buryo,uburakari burumvikana. Nabyemera cyangwa ntabyemera,kuvugirizwa induru njye na Ney by’umwihariko,nuko aritwe twari twitaweho cyane. Ariko byarabaye. ”

Messi yavuze ko icyamubabaje ari uko umugore we n’abana be bari muri stade biba gusa ngo ntabwo bamenye ibyabaga n’impamvu byabaye.

Messi avuga kuri Real Madrid yegukanye igikombe cya Champions League,yavuze ko kuba ariyo iyoboye izindi muri Champions League kandi ihora ihari,yakoresheje amahirwe yayo neza.

Ati "Ntabwo aribo bari ikipe nziza muri iyi Champions League uyu mwaka, nyamara barazitsinze zose".

Messi atekereza ko Benzema agomba gutwara Ballon d’or uyu mwaka

Ati: "Ntekereza ko nta gushidikanya guhari, biragaragara neza ko Benzema yagize umwaka udasanzwe kandi yarangije atwaye igikombe cyaChampions League,by’umwihariko yitwaye neza kuva muri 1/16 no mu mikino iheruka yose. Ntekereza ko nta gushidikanya muri uyu mwaka[azatwara Ballon d’Or] ”.

Abajijwe ku cyo yiteze ku mwaka utaha mu mikinire ye,Messi yavuze ko nta kibazo azaba afite bityo yiteguye kwitwara neza.

Ati "...nzi ko uyu mwaka uzaba utandukanye, namaze kwitegura ibizaza, nzi ikipe, nzi umujyi, Norohewe gato n’urwambariro, hamwe na bagenzi banjye,nzi ko bizaba bitandukanye ”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa