skol
fortebet

Lionel Messi yavuze ku mutwaro yari yikoreye wo kudafasha Argentina gutwara igikombe

Yanditswe: Sunday 11, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru,Lionel Messi,yatangaje ko ibyishimo byamurenze ubwo yari amaze kwegukana Copa America 2021 ari kumwe n’igihugu cye cya Argentina yari amaze imyaka 15 akinira ariko atagiha igikombe.
Lionel Messi washyirwagaho gutsindwa kose kwa Argentina,yaraye yiruhukije ubwo batsindaga Brazil igitego 1-0 bakegukana igikombe cya Copa America cyari kimaze iminsi kibera muri Brazil.
Akimara gutwara igikombe,Messi yabwiye TyC Sports ati “N’ubusazi,ibyishimo mfite sinabona uko (...)

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru,Lionel Messi,yatangaje ko ibyishimo byamurenze ubwo yari amaze kwegukana Copa America 2021 ari kumwe n’igihugu cye cya Argentina yari amaze imyaka 15 akinira ariko atagiha igikombe.

Lionel Messi washyirwagaho gutsindwa kose kwa Argentina,yaraye yiruhukije ubwo batsindaga Brazil igitego 1-0 bakegukana igikombe cya Copa America cyari kimaze iminsi kibera muri Brazil.

Akimara gutwara igikombe,Messi yabwiye TyC Sports ati “N’ubusazi,ibyishimo mfite sinabona uko mbisobanura.Nari mbizi ko ibi bihe bizagera mu gihe cyagenwe.Nari mfitiye icyizere iyi kipe yakomeye cyane nyuma ya Copa America iheruka.Nahoraga mbirota.Nahise ntekereza ku muryango wanjye umukino ukirangira,Bakundaga kubabara iyo twajyaga mu biruhuko,iminsi ya mbere barahangayikaga.Kuri iyi nshuro ho biratandukanye.

Nyuma yo gutwara iki gikombe anitwaye neza cyane muri iri rushanwa,Messi yashimiwe na bagenzi be bakinana bamuterera hejuru nkuko bisanzwe bikorerwa n’abatoza.

Nyuma y’uyu mukino,Messi yagaragaye yishimanye na Neymar Jr bakinannye muri FC Barcelona nubwo uyu rutahizamu wa PSG yagaragaye arira ayo kwarika nyuma yo gutsindwa.

Ku munota wa 21 w’umukino,nibwo Di Maria yatsindiye Argentina igitego 1-0 batsinze Brazil ku mupira mwiza yahawe na Rodrigo de Paul.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa