Liverpool yaguze Van Dijk wabaye umukinnyi uhenze mu mateka yayo
Yanditswe: Thursday 28, Dec 2017
Ikipe ya Liverpool yamaze kumvikana na myugariro Virgil Van Dijk wakiniraga Southampton ku kayabo ka miliyoni 75 z’amapawundi ahita aba umukinnyi uyihenze kurusha abandi mu mateka.
Nyuma yo kumenya aho ikipe irwaye,umutoza w’ikipe ya Liverpool Jurgen Klopp yabimburiye abandi gufungura isoko ry’ukwezi kwa mbere ubwo iyi kipe yatangazaga ko yamaze kumvikana na Van Dijk ndetse agomba gusinya amasezerano taliki ya 01 Mutarama 2018.
Liverpool itsinze andi makipe akomeye nka Manchester City (…)
Ikipe ya Liverpool yamaze kumvikana na myugariro Virgil Van Dijk wakiniraga Southampton ku kayabo ka miliyoni 75 z’amapawundi ahita aba umukinnyi uyihenze kurusha abandi mu mateka.
Nyuma yo kumenya aho ikipe irwaye,umutoza w’ikipe ya Liverpool Jurgen Klopp yabimburiye abandi gufungura isoko ry’ukwezi kwa mbere ubwo iyi kipe yatangazaga ko yamaze kumvikana na Van Dijk ndetse agomba gusinya amasezerano taliki ya 01 Mutarama 2018.
Liverpool itsinze andi makipe akomeye nka Manchester City na Barcelona zamwifuzaga aho agiye kujya ahembwa akayabo k’ibihumbi 200 by’amapawundi ku Cyumweru.
Nyuma yo kumvikana n’ikipe ya Liverpool,umukinnyi Van Dijk yatangaje ko yishimiye kwerekeza muri imwe mu makipe akomeye ku isi.
Yagize ati “Ndishimye kuba mbaye umukinnyi w’ikipe ya Liverpool.uyu ni umunsi w’ibyishimo kuri njye n’umuryango wanjye kuko ngize amahirwe yo kwerekeza muri imwe mu makipe akomeye ku isi.Sinjye uzarota nambaye umwenda w’umutuku nkinira ikipe ya Liverpool.”
Virgil Van Dijk ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi yumvikanye na Liverpool kuyisinyira amasezerano azageza mu mwaka wa 2023 aho yahawe nimero 4.
Van Dijk azagaragara mu mikino ya UEFA Champions League ndetse ashobora kuzakina umukino we wa mbere muri Liverpool mu mukino wa FA cup bazahura na Everton.
Uyu abaye umukinnyi wa 6 Liverpool ikuye muri Southampton kuva muri 2014, nyuma ya Rickie Lambert, Adam Lallana, Dejan Lovren, Nathaniel Clyne na Sadio Mane.
Dusingizimana Remy
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *