skol
fortebet

Liverpool yasinyishije myugariro wo kuyikura mu bibazo imazemo iminsi

Yanditswe: Friday 28, May 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool yatangaje ko yasinyishije myugariro w’Umufaransa w’imyaka 22 witwa Ibrahima Konaté wakiniraga ikipe ya RB Leipzig amasezerano y’igihe kirekire ku kayabo ka miliyoni 35 z’amapawundi.

Sponsored Ad

Liverpool yahuye n’uruva gusenya mu mwaka w’imikino ushize,yatangaje ko yamaze kumvikana n’iyi kipe yo mu Budage igura uyu myugariro wayo Ibrahima Konaté ndetse ngo izamwerekana muri Nyakanga isoko rifunguye ku mugaragaro.

Umutoza Jurgen Klopp yafashe umwanzuro wo kongera imbaraga mu mutima w’ubwugarizi nyuma y’aho mu mwaka w’imikino ushize yavunikishije abahakina bose barimo Virgil van Dijk, Joe Gomez na Joel Matip.

Konate yabwiye urubuga rwa Liverpool ati “Ndishimye cyane kuba ngiye gukinira ikipe ikomeye cyane nka Liverpool.Ni ibintu bishimishije cyane kuri njye n’umuryango wanjye kandi ntegereje guhura na bagenzi banjye bashya tuzakinana,abayobozi,kugira ngo ntangire ubuzima bushya.

Ubu ndajwe ishinga n’imikino ya European Championships mu batarengeje imyaka 21 mu ikipe y’Ubufaransa ariko nyuma y’iri rushanwa nziko nzerekeza muri imwe mu makipe ya mbere ku isi.Ibyo binteye ibyishimo.”

Jurgen Klopp nawe yavuze ko yishimiye kuzana myugariro uri ku rwego nk’urwa Konate.Ati “Ndishimye kuba twongeye mu ikipe umukinnyi ufite ubuhanga nka Konate kandi n’umwe mu bakinnyi maze igihe nkunda kuva natangira kubona ubuhanga bwe mu ikipe ya Sochaux.”

Klopp yakomeje avuga ko nubwo mu minsi ishize uyu myugariro yagize imvune ariko amwizeye ndetse avuga ko yishimiye akazi Nat, Rhys na Ozan bakoze mu mwaka ushize ubwo bazaga gusimbura ibihangange yagenderagaho.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa