skol
fortebet

Malaika wari umufana wa Rayon sports ukomeye yayisezereye ajya muri APR FC

Yanditswe: Monday 18, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Malaika wamenyekanye nk’umufana udasanzwe w’ikipe ya Rayon Sports yagaragaye afana APR FC avuga ko umuntu aba akwiye kujya ahamuha ibyishimo mu gihe atazi igihe asigaje ku isi.

Sponsored Ad

Malaika yatunguye abantu benshi cyane cyane abakunzi b’umupira w’amaguru haba abo kuruhande rwa Rayon Sports ndetse no kuri APR FC bitewe n’uburyo yagiye agaragaza ko ashyigikiye Rayon Sports byatumye abenshi bibaza impamvu yamuteye kurekura iyi kipe ahubwo agahindukirira APR FC ifatwa nka mukeba wa Rayon Sport.

Ni ibintu bidakunnze kubaho kubona umufana wa Rayon Sport afana APR FC cyangwa no kuba hari uwava muri APR FC agafana Rayon Sport.

Mu kiganiro na Radio na Tv10 Malaika wari umufana ukomeye yavuze ko kuba yavuye muri Rayon akajya gufana Apr Fc ari ibintu yatekerejeho kuko yaje gusanga nta gihe cyo kubabara afite ku isi.

Ati"Ibyishimo birahenda agahinda tumaranye iminsi murakazi,umuntu amenya iminsi amaze ku isi ariko ntamenya iminsi asigaje rero niba naraburiye ibyishimo muri Rayon Sports nkaba nabibonye muri APR Fc nta mpamvu yari gutuma ntajya ahatuma nishima.

Kuri iki Cyumweru APR FC isa nk’ihanganiye igikombe na Kiyovu Sports, yaraye yisubije umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego kimwe cyabonetse ku munota wa nyuma bituma ihita igira amanota 51 mu gihe Kiyovu ifite 50.

Malaika wari umufana ukomeye wa Rayon Sport yahisemo gufana APR FC avuga ko ariho hari ibyishimo akeneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa