skol
fortebet

Malaika wari wahindukiriye APR FC yisubiye asaba imbabazi

Yanditswe: Tuesday 19, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umufana ukomeye w’ikipe ya Rayon Sports Malaika aherutse kugaragara arimo afana APR FC avuga ko yafashe umwanzuro wo gufana APR FC kuko yasanze ariho abonera ibyishimo ariko nyuma y’amasaha make cyane uyu mufana yaje kwivuguruza avuga ko atahemukira Rayon Sports ahubwo ibyo yakoze yabitewe n’agacupa yari yanyweye.

Sponsored Ad

Ni kucyumweru tariki ya 17 Mata 2022 uyu mufana wari usanzwe amenyerewe nk’umufana wa Rayon Sports ukomeye yagaragaye ari gufana APR FC yerurira itangazamakuru ko yafashe umwanzuro wo gufana ikipe ya APR FC kuko yaje gusanga ariho yabonera ibyishimo yaburiye muri Rayon Sport.

Yagize ati" Umuntu amenya iminsi amaze ku isi ariko ntamenya iyo asigaje ku isi namwe agahinda tumaranye iminsi murakazi rero niba aho nashakiraga ibyishimo ntarabibonyeyo nagombaga gufata umwanzuro wo kujya aho mbonera ibyishimo.

Mu masaha make uyu mufana yaje kwivuguruza avuga ko adashobora kurekura Rayon Sport ahubwo ibyo yakoze byose yabitewe ninzoga yari yanyweye.

Mu kiganiro na FINE FM yemeye ko yagiye gufana APR koko ariko atayikunda ahubwo yabitewe nuko atifuzaga ko Kiyovu yatwara igikombe kuko kuri we kiyovi ariwo mukeba we wa mbere.

Yakomeje avuga ko kuba APR yatwara igikombe ntacyo bimutwaye kuko n’ubundi azi neza ko itarenga umutaru.

Abanyamakuru baje kumubaza impamvu yivuguruje ndetse batekerezaga ko yaatewe ubwoba kuko ngo na mbere yo kujya mu kiganiro yarafite ubwoba bw’aho aca kugirango ahagere ndetse ko umufana mukuru wa Rayon Sport yamuhamagaye akimenya ko afite ikiganiro.

Malaika yakomeje avuga ko kuba yarambaye ijezi ya APR bayimutije aruko imvura iguye akomeza avuga ko ntabintu byinshi afite byo gusobanura ariko kimwe yavuga nuko afana Rayon kandi ari nayo kipe akunda ahubwo ibyabaye byose yabitewe ninzoga.

Yasoje asaba imbabazi abafana ba Rayon Sports n’ubuyobozi bwayo bwose avuga ko icyaba kuri Rayon Sports cyose atiteguye kuyirekura.

Gusa mu makuru yakomeje kuvugwa nuko Malaika ashobora kuba yakanzwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’abafana muri rusange kugeza ubwo naho atuye atarimo kubasha kwisanzura ngo ahahe nkabandi bose ndetse no kugenda mu muhanda kuri we ari ikibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa