skol
fortebet

Malaria itumye Sugira Erneste atazakina na Renaissance

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Sponsored Ad

Sugira Erneste, rutahizamu w’Amavubi akaba n’umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ababajwe no kuba atazaboneka ku mukino bafitanye n’ikipe ya Renaissance mu mpera z’iki cyumweru kubera indwara ya Malaria yamufashe muri iyi minsi.
Uyu mukinnyi asanzwe akinira ikipe ya Vita Club yo mu gihugu cya Congo. Shampiyona yo muri icyo gihugu igeze mu mikino yo kwishyura mu ma zones.
Vita Club akinira nayo yatangiye gukina imikino yo kwishyura.
Mu mpera z’iki cyumweru ifite umukino uzayihuza na (...)

Sponsored Ad

Sugira Erneste, rutahizamu w’Amavubi akaba n’umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ababajwe no kuba atazaboneka ku mukino bafitanye n’ikipe ya Renaissance mu mpera z’iki cyumweru kubera indwara ya Malaria yamufashe muri iyi minsi.

Uyu mukinnyi asanzwe akinira ikipe ya Vita Club yo mu gihugu cya Congo. Shampiyona yo muri icyo gihugu igeze mu mikino yo kwishyura mu ma zones.
Vita Club akinira nayo yatangiye gukina imikino yo kwishyura.

Sugira ntazikana umukino bafatinye na Renaissance kubera Malaria yamufashe

Mu mpera z’iki cyumweru ifite umukino uzayihuza na Renaissance mu mukino wo kwishyura kuko mu mikino ubanza bari banganyije ubusa ku busa.

Sugira yavuze ko kuwa 30 Ugushyingo uyu mwaka, ngo nibwo yatangiye kumva uburibwe agiye kwa muganga baramusuzuma bamusangamo Malaria ari nayo itumye atazagaragara ku mukino nk’uko yabibwiye Inyarwanda.com.

Kugeza ubu, Sugira ntari mu bakinnyi batanu bahatanira igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu ikipe ya Vital Club muri uku kwezi k’ugushyingo kuko urutonde rugizwe na Shikisha,Sidibe, Makwekwe, Bangala na Etekiama cyangwa Daddy Birori mu gihe nyamara mu kwezi kwa Nzeri ariwe wari wegukanye iki gihembo. ikipe ya Vita Club ikazaba itana mu mitwe na Renaissance kuri uyu wa 4 Ukuboza 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa