skol
fortebet

Malawi : Umubyigano wo kuri stade waguyemo abantu 8

Yanditswe: Friday 07, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu masaha ashize kuri uyu munsi taliki ya 06 Nyakanga abantu umunani muri Malawi bamaze kugwa mu mubyigano wo kuri stade yitwa Bingu national stadium iherereye mu mugi wa Lilongwe.
Amakuru dukesha BBC aravuga ko ubwo abantu barenga ibihumbi babyiganiraga kwinjira muri iyi stade kureba umukino wari wahuje amakipe abiri Nyasa Big Bullets na Silver Strikers akomeye muri iki gihugu bamwe babuze umwuka niko gupfira muri uyu mubyigano.
Nubwo waguyemo abantu 8 abarenga 12 bagakomereka ibi (...)

Sponsored Ad

Mu masaha ashize kuri uyu munsi taliki ya 06 Nyakanga abantu umunani muri Malawi bamaze kugwa mu mubyigano wo kuri stade yitwa Bingu national stadium iherereye mu mugi wa Lilongwe.

Amakuru dukesha BBC aravuga ko ubwo abantu barenga ibihumbi babyiganiraga kwinjira muri iyi stade kureba umukino wari wahuje amakipe abiri Nyasa Big Bullets na Silver Strikers akomeye muri iki gihugu bamwe babuze umwuka niko gupfira muri uyu mubyigano.

Nubwo waguyemo abantu 8 abarenga 12 bagakomereka ibi ntibyahagaritse uyu mukino cyane ko warangiye Nyasa Big Bullets itsinze Silver Strikers 2-1.Uyu mukino wari utegerejwe kurebwa na Perezida w’iki gihugu Peter Mutharika gusa ntiyabashije kuhagera aho nyuma yo kumenya amakuru yihanganishije abagize ibyago ndetse yemeza ko Leta igiye gufasha imiryango yabo.

Iyi stade yakira abantu ibihumbi 40 yatinze gufungurwa bituma abantu babyiganira kwinjira ngo barebe umukino bivugwa ko ariyo ntandaro y’urupfu rw’abantu bangana gutya.

Kugeza ubu abakomerekeye muri uyu mubyigano ntibaramenyekana bose gusa Police yo muri Malawi yavuze ko umubare ukomeje gukura ndetse ko mu masaha ari imbere baratangaza imibare ya nyuma .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa