Manchester United ikomeje kugorwa no kwegukana Bryan Mbeumo
Yanditswe: Saturday 19, Jul 2025
Ikipe ya Manchester United yongeye gusaba kugura rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Bryan Mbeumo, ku nshuro ya gatatu, aho yatanze ubusabe bugera ku miliyoni £70.
Amakuru avuga ko ubusabe bushya bwa United bugizwe na miliyoni £65 z’ingenzi ndetse n’izindi £5 zishobora kwiyongeraho bitewe n’uko azitwara (add-ons). Kugeza ubu, Brentford ntiragira icyo itangaza kuri ubwo busabe.
Manchester United ikomeje kwiringira ko izabona Mbeumo mbere y’uko ikipe yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kabiri, aho ifite imikino itatu ya gicuti yitegura umwaka w’imikino wa 2025/26. Mbeumo ni umwe mu bakinnyi umutoza mushya Ruben Amorim yifuza gukorana na bo muri icyo gihe.
Nubwo United iherutse kuvugwaho ko yifuza rutahizamu wa Chelsea Nicolas Jackson ndetse n’uzamu wa Aston Villa Emiliano Martinez, icyihutirwaga cyane ni ugusoza amasezerano ya Mbeumo mbere y’urugendo rwo muri Amerika, by’umwihariko mu Mujyi wa Chicago aho bazaba babarizwa mu minsi 13 yose.
Mbeumo w’imyaka 25 yatsinze ibitego 20 muri Premier League umwaka ushize, bikurura amakipe menshi harimo na Tottenham iyobowe n’umutoza wahoze muri Brentford, Thomas Frank. Ariko Mbeumo ubwe ngo yahisemo kwerekezamo muri Manchester United.
Undi mukinnyi Brentford isigaranye ufasha mu gutsinda ibitego, ni Yoane Wissa, nawe ari mu bakinnyi ikipe ya Newcastle iri kwitaho cyane muri iyi minsi.
Umutoza Ruben Amorim yagiye agaragaza kenshi ko ikibazo gikomeye Manchester United ifite ari ukubura ubusatirizi bufatika. Mu mwaka ushize, United yatsinze ibitego 44 gusa muri Premier League, ari nabyo bike yigeze gutsinda kuva yamanuka mu cyiciro cya kabiri mu 1973-74.
Kugeza ubu, United imaze gusinyisha rutahizamu Matheus Cunha ndetse n’umukinnyi w’inyuma Diego Leon muri iri isoko ry’igura ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi. Niraramuka yegukanye Mbeumo bizatuma kapiteni Bruno Fernandes akina inyuma gato mu kibuga.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *