skol
Kigali

Manchester United na FC Barcelona zatangiye nabi cyane UEFA Champions League

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 September 2021

Amakipe y’ibigugu I Burayi ariyo FC Barcelona na Manchester United zatangiye imikino ya UEFA Champions League 2021/2022 zitsindwa ndetse zituma abakunzi ba ruhago bazibazaho cyane.


Ikipe ya Manchester United yabimburiye izindi gukina irushanwa ry’uyu mwaka,yatangiye itsindwa na Young Boys ibitego 2-1 ndetse irushwa cyane mu gihe FC Barcelona yatsindiwe mu rugo na Bayern Munich ibitego 3-0.

Manchester United yari yagaruye Cristiano Ronaldo mu irushanwa yisangamo cyane,yatangiye ifungura amazamu ku munota wa 13 ku gitego cyatsinzwe na Cristiano Ronaldo ku mupira mwiza yahawe na Bruno Fernandes.

United yayoboye umukino kugeza ku munota wa 35 ubwo myugariro wayo Wan Bissaka yakandagiraga nabi umukinnyi wa Young Boys witwa Christopher Martins bimuviramo guhabwa ikarita itukura.

Iri kosa rya Wan Bissaka ryatumye umutoza wa United agira ubwoba ahita asimbuza aho yazanye mu kibuga myugariro Diogo Dalot akuramo Jadon Sancho ufasha ba rutahizamu.

Izi mpinduka zakuye United mu mukino itangira gukina yugarira cyane aho no kugera imbere y’izamu rya Young Boys byabaye ikibazo.Igice cya mbere cyarangiye United itsinze igitego 1-0.

Ubwoba bwa Ole bwakomeje kuba bwinshi ubwo yakuraga mu kibuga Donny van de Beek wasubiye inyuma cyane amusimbuza myugariro Raphael Varane bituma agira abugarira 5.

Uku kugarira cyane kwatumye icyizere cya United mu busatirizi kigabanuka cyane ari nabyo byatumye muri uyu mukino irangiza iteye mu izamu 2 konyine.

Ikipe ya Young Boys yahawe urwaho rwo gusatira cyane na United byayihaye umusaruro ku munota wa 66 ibona igitego cyo kwishyura ibifashijwe na Nicolas Ngamaleu.

Iki gitego cyinjiye nyuma y’icyo Ronaldo yahushije ubwo yahabwaga umupira mwiza asiga ba myugariro ba Young Boys ariko yigusha mu rubuga rw’amahina ashaka kubeshya umusifuzi ko myugariro wa nyuma bari kumwe yamuteze kugira ngo ahabwe penaliti n’uyu mukinnyi ahabwe ikarita y’umutuku,ntibyamuhira.

Umutoza Ole yakomeje gukora amakosa mu gusimbuza aho ku munota wa 72 yakuye mu kibuga Cristiano Ronaldo amusimbuza Jesse Lingard hanyuma Bruno Fernandes amusimbuza Matic.

United yakomeje kurushwa cyane byatumye ku munota wa 5 w’inyongera,Jesse Lingard utagize icyo afasha nyuma yo kwinjira, yihera umupira rutahizamu wa Young Boys Theoson Jordan Siebatcheu asigarana n’umunyezamu De Gea aramuroba atsinda igitego cya kabiri cy’iyi kipe yo mu Busuwisi.

Umukino wahise urangira United itakaje amanota gutyo ndetse yaruhijwe mu guhererekanya umupira kuko yarangije ifite 47 kuri 53 ya Young Boys.

Indi kipe yagaragaje ko igeze aharindimuka ni FC Barcelona ititeguye kongera gukomera nyuma y’igenda rya Lionel Messi.

FC Barcelona yari yakiriye Bayern Munich ariko imbere y’abakunzi bayo yatsinzwe ibitego 3-0 irushwa ndetse nta bwoba bataha izamu bateye ba myugariro b’iyi kipe yo mu Budage.

Ku munota wa 34 nibwo Bayern Munich yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Thomas Muller ku mupira yahawe na Leroy Sane arekura ishoti rigonga ku mukinnyi, Eric Garcia,wa Fc Barcelona rihindura icyerekezo umupira wijyana mu izamu.

FC Barcelona yaheruka gutsindwa umukino ufungura Champions League muri 1997,yatsinzwe igitego cya 2 ku munota wa 56 gitsinzwe na Robert Lewandowski mu gihe ku munota wa 85 yatsinze n’icya 3 cya Bayern.

Uyu rutahizamu yatsinze igitego cya 29 mu mikino 18 aheruka gukina mu gihe FC Barcelona yarangije umukino idateye mu izamu.

Mu yindi mikino yari yitezwe,Chelsea yagowe bikomeye na Zenit yari yayisuye ariko birangira iyitsinze igitego 1-0 cya Romelu Lukaku.

Uko Imikino yose yagenze:

Barcelone 0-3 Bayern
Kiev 0-0 Benfica
Villarreal 2-2 Atalanta
Lille 0-0 Wolfsburg
Chelsea 1-0 Zénith
Malmö 0-3 Juventus

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ba banya Maroc na Muhire Kevin batangiye imyitozo muri Rayon...

Abakinnyi 2 bakomoka muri Maroc ,Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine...
28 September 2021 0

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yavuze ikintu kimwe gusa yifuza ko...

Umunyamideli Georgina Rodriguez yemeye ko yifuza cyane ko umukunzi we...
28 September 2021 0

Umugore wa Martial yabaye inkuru kubera ibyo yakoze kuri Tiktok

Umugore wa Anthony Martial,Melanie yagaragaje ko yifuza ko Zinedine Zidane...
28 September 2021 0

FERWAFA yigije inyuma igihe cyo gutangira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryimuye itangira rya...
28 September 2021 0

Abana ba Jay Polly babonye umuterankunga uzabishyurira mpaka barangije...

Abana babiri umuraperi Jay Polly yapfuye asize, babonye abaterankunga...
27 September 2021 0

Umunyezamu wa Manchester United yakoze ku mitima ya benshi kubera igikorwa...

Umunyezamu wa Kabiri wa Manchester United,Dean Henderson yakoze benshi ku...
27 September 2021 0