skol
fortebet

Manchester United yaguze umukinnyi ufite ubunararibonye muri Premier League

Yanditswe: Friday 15, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Christian Eriksen ukina hagati ariko afasha ba rutahizamu yerekeje muri Manchester United avuye muri Brentford yari yasinyiye amezi 6 gusa.
Amasezerano ye muri iyi kipe y’ubukombe azageza muri Kamena 2025 n’ukuvuga ko yasinye imyaka 3.
Christian Eriksen yagize ati “Manchester United ni ikipe idasanzwe, kandi sinjye uzarota ntangiye kuyikinira. Nagize amahirwe yo gukinira kuri Old Trafford inshuro nyinshi ariko kubikora mu ishati itukura ya United bizaba ari ibyiyumvo bitangaje. (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Christian Eriksen ukina hagati ariko afasha ba rutahizamu yerekeje muri Manchester United avuye muri Brentford yari yasinyiye amezi 6 gusa.

Amasezerano ye muri iyi kipe y’ubukombe azageza muri Kamena 2025 n’ukuvuga ko yasinye imyaka 3.

Christian Eriksen yagize ati “Manchester United ni ikipe idasanzwe, kandi sinjye uzarota ntangiye kuyikinira. Nagize amahirwe yo gukinira kuri Old Trafford inshuro nyinshi ariko kubikora mu ishati itukura ya United bizaba ari ibyiyumvo bitangaje.

"Nabonye akazi Erik yakoze muri Ajax kandi nzi urwego rurambuye rw’imyiteguro we n’abamwungirije bakora buri munsi. Biragaragara ko ari umutoza mwiza. Maze kuvugana nawe nkamenya icyerekezo cye n’uburyo ashaka ko ikipe ikina, nishimiye cyane ejo hazaza. Ndacyafite intego zikomeye mu mukino, hari inzozi nyinshi nzi ko nshobora kugeraho, kandi aha ni ahantu heza ho gukomereza urugendo rwanjye. ”

Umuyobozi w’umupira w’amaguru muri Manchester United, John Murtough, yagize ati:

“Christian yabaye umwe mu bakinnyi bakina hagati basatira beza mu Burayi mu buzima bwe bwose. Ntabwo bitangaje kuba yari afite amahitamo menshi muri iyi mpeshyi, twishimiye rwose kuba yemeye ko iyi ariyo kipe imubereye.

Usibye ubuhanga bwe buhebuje, Christian azongera ubunararibonye n’ubushobozi bwo kuyobora mu ikipe, kandi dutegereje kubona inyungu mu mikinire ye mu kibuga mu mwaka w’imikino utaha ndetse n’ikurikiraho."

Ni umukinnyi wa kabiri United isinyishije ku buyobozi bw’umutoza mushya Erik Ten Hag nyuma y’Umuholandi Tyrell Malacia ukina inyuma wavuye muri Feyenoord.

Uyu mukinnyi wo hagati yahamagawe inshuro 115 muri Danemark, atsindira igihugu cye ibitego 38. Eriksen yakinnye imikino 237 muri Premier League, atsinda ibitego 52 n’imipira yavuyemo ibitego 71.

Hagati aho,United yamaze kurangiza ibiganiro byo gusinyisha myugariro w’umunya Argentine Lisandro Martinez wakiniraga ndetse mu minsi mike arerekanwa nk’umukinnyi mushya wa United.


Eriksen yamaze kwerekeza muri United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa