skol
fortebet

Manchester United yamaze gutandukana na Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Tuesday 22, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United yatangaje ko yamaze gutandukana na kizigenza Cristiano Ronaldo nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi.
Man United ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze ko yahisemo gutandukana n’uyu mugabo wayikozemo amateka badasoje amasezerano yagombaga kurangira mu mpeshyi itaha.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho uyu mugabo w’imyaka 37 akoze ikiganiro n’Umunyamakuru Piers Morgan cyayibasiye yo n’umutoza wayo Erik Ten Hag ndetse n’aba nyiri ikipe.
Buri ruhande rwavuze ko habaye (...)

Buri ruhande rwavuze ko habaye ubwumvikane mu gutandukana.United mu itangazo yagize iti "Ikipe iramushimira kubera ubwitange bukomeye yagize mu gihe yamaze
Old Trafford.

Bamwifurije we n’umuryango we ahazaza heza ndetse itangazo rikomeza rigira riti "Manchester United ikomeje kwibanda ku iterambere ryayo binyuze ku mutoza Erik ten Hag no gukorera hamwe kugira ngo haboneke umusaruro mu kibuga.

Ronaldo ari kumwe na Portugal mu gikombe cy’isi muri Qatar ndetse aritegura kuyobora bagenzi be mu mukino wa mbere wo mu itsinda H bazakina na Ghana kuwa Kane.

Yari asigaje amezi 7 ku masezerano ye aho yahembwaga ibihumbi 500 by’amapawundi ku cyumweru ndetse kugenda kwe bivuze ko yemerewe kwerekeza mu ikipe ashaka isoko nirifungura mu kwezi kwa mbere.

Ronaldo we yagize ati "Nyuma y’ibiganiro na Manchester United,twemeranyije twembi guhagarika amasezerano kare.

Nkunda Manchester United n’abafana kandi ntibizigera bihinduka.Birasa nkaho cyari cyo gihe cyiza cyo gushaka ihangana rishya.

Ndifuriza ikipe intsinzi mu gihe gisigaye cy’umwaka w’imikino no mu gihe kizaza."

Mu kiganiro aheruka kugirana na Talk TV,Ronaldo yavuze ko United yamugambaniye ndetse avuga ko atubaha Ten Hag kuko nawe atamwubaha aho yemeje ko yiyumvisemo ko ari guhatirizwa gusohoka mu ikipe.

Yavuze ko nta terambere yasanze mu ikipe nyuma y’aho umutoza Sir Alex Ferguson ayiviriyemo mu 2013.

United yari yatangaje kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ko iri gushaka igisubizo cyiza kuri iki kiganiro cya Ronaldo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa