skol
fortebet

Manchester United yashyizwe ku isoko na ba nyirayo

Yanditswe: Wednesday 23, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United igiye kugurishwa nyuma yimyaka 17 ifitwe nabacuruzi babanyamerika bo mu muryango wa Glazers.
Itangazo ryemeza gahunda yabo yo kugurisha iyi kipe ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.
Avram na Joel Glazer ba nyiri iyi kipe bagize bati “Tuzasuzuma uburyo bwose kugira ngo tumenye neza ko dukorera neza abafana bacu kandi ko Manchester United yabonye amahirwe yose yo gutera imbere muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza”.
Amakuru aremeza ko gahunda ya Glazer (...)

Amakuru aremeza ko gahunda ya Glazer ari iyo kugurisha iyi kipe vuba kandi inzira irakomeje.

Abafana ba Manchester United bamaze imyaka myinshi bifuza ko aba baherwe barekura ikipe yabo kubera ko nta musaruro mu kibuga bayihaye uko babyifuza.

’Aba banyamerika batavugwaho rumwe biteguye kugurisha iyi kipe burundu, biteganijwe ko igiciro cyayo kizabaari miliyari 9 z’amapound.

Ibyo byatuma United iba ikipe ya mbere ifite agaciro kanini kw’isi,kuko yarenga Dallas Cowboys bivugwa ko ifite agaciro ka miliyari 7.23 z’amapawundi.

United ntabwo yegukanye igikombe cya shampiyona kuva Sir Alex Ferguson yayivamo muri 2013, cyangwa igikombe icyo aricyo cyose kuva 2017.

Nyamara ba Glazers bo bari barajwe ishinga no kubona inyungu nini muri iyi kipe baguze miliyoni 790 z’ama pound muri 2005.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa